Album ‘Urukumbuzi’ ni iya munani Kayirebwa ashyize hanze, igizwe n’indirimbo cumi n’imwe zirimo “Intumwa Zanjye, Abuzukuru, Inzozi Data Yandoteye, Kuki Mwampishe, , Uzanter’ Irungu, Rwagasana, Rwego Rw’ Ingenzi, Ubutumwa, Mbatez’ Igitego n’iyitwa Amatage.
Kayirebwa wakunzwe mu ndirimbo ‘Tarihinda’, yatangaje ko iyi album nshya iriho indirimbo zimwe zakorewe mu Rwanda mu gihe gishize ubwo yari i Kigali n’izindi zakorewe mu Bubiligi.
Album ‘Urukumbuzi’ yasohotse ku mugaragaro isakazwa ku mbuga za internet zicuruza umuziki.
Abinyujije ku rubuga rw’umuryango yashinze yise Ceka i Rwanda, Kayirebwa yavuze ko yayishyize hanze muri ubu buryo yarabiteguye mbere. Album ’Urukumbuzi’ yasohowe na label yitwa Afro Urban Movement.
Ati “Iki ni icyifuzo nari nsanganywe ku mutima kuko nemera imbaraga ziri mu iherekeranya ry’umurage w’umuco w’abakurambere ngo uzabone n’ubuvivi.”
Cecile Kayirebwa ni umwe mu bahanzi bo mu myaka yo hambere ukomeje kwigaragaza mu muziki ndetse werekana ko umuziki gakondo nyarwanda ntaho wagiye.
Cecile Kayirebwa w’imyaka 68, uwabara ibigwi bye mu muziki bwakwira bugacya; gusa mu ncamake yamamaye cyane muri Album yasohoye nka ’’Ubumanzi”, “’Rwanda’’ n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO