Igitaramo ‘Inganzo ya Kayirebwa’ kizaba ku Cyumweru tariki ya 27 Werurwe 2016 mu Mujyi wa Kigali kuri Hôtel des Milles Collines.
Ni nyuma y’iminsi asohoye Album ‘Urukumbuzi’. Ni iya munani Kayirebwa ashyize hanze, igizwe n’indirimbo cumi n’imwe zirimo “Intumwa Zanjye, Abuzukuru, Inzozi Data Yandoteye, Kuki Mwampishe, , Uzanter’ Irungu, Rwagasana, Rwego Rw’ Ingenzi, Ubutumwa, Mbatez’ Igitego n’iyitwa Amatage.
Ku rubuga bwite rwa Kayirebwa hari amabwiriza yihariye agenga igitaramo , imiryango izafungurwa guhera saa kumi n’imwe naho saa kumi n’ebyiri ahite yanzika n’umuziki. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi cumi na bitanu ku muntu umwe, imyanya irabaze hazinjira abantu batarenze magana atatu.
Mu mwaka ushize yakoze ikindi gitaramo nk’iki, cyabereye i Masaka ahitwa Masaka Farms tariki 29 Werurwe 2015 ahari umubare munini w’abakunda ibihangano bye biganjemo abasheshe akanguhe. Kayirebwa yongeye kwereka abantu ko impano y’ubuhanzi ayifite mu maraso.
TANGA IGITEKEREZO