Igitaramo cye cyiswe ‘Inganzo ya Kayirebwa’ gisanzwe kiba uko umwaka utashye yereka abakunda umuziki we intambwe nshya aba yarateye no gukomeza guteza imbere umuco n’umuziki gakondo.
Kayirebwa yaherukaga gukora igitaramo kuwa wa 20 Ugushyingo 2016, icyo gihe yizihizaga ibirori by’imyaka 70 y’amavuko aheruka kuzuza no gutarama bya Kinyarwanda yibutsa abakunda ibiha ibihangano bye ko ‘abumbatiye umurage yasigiwe na se’ mu kwihiza mutagatifu Cecilia wari umutware w’abaririmbyi ku Isi yose.
Ni ku nshuro ya kane igitaramo ‘Inganzo ya Kayirebwa’ kibaye kuva yatangira gukora uru ruhererekane rw’ibi bitaramo [uhereye mu mwaka wa 2012], icy’uyu mwaka cyari umwihariko kuko yaririmbiyemo indirimbo ze zakunzwe ndetse akanagaruka no ku z’abahanzi bazwi mu mateka yari yarasezeranyije kuzahesha icyubahiro ibyo bakoze. Yari yagiye atumira imiryango itatundukanye ya bamwe muri abo bahanzi.
Mbere y’uko Kayirebwa aririmba, habanje abaririmbyi bize umuziki ku Nyundo, berekanye ubuhanga mu gusubiramo indirimbo ze no kuzicuranga, mu masaha asatira saa mbili yabakoreye mu ngata maze yanzika n’igitaramo mu ndirimbo ze zakunzwe mu binyacumi birenga bitatu amaze aririmba.
Kayirebwa yaririmbye ‘Impundu’ ‘Iribagiza’, ‘Mbateze Igitego’ arongera aha umwanya urubyiruko rwize umuziki ku Nyundo. Umuyobozi w’iri shuri, Jacques Murigande [Mighty Popo], yavugiye muri iki gitaramo ko ari iby’agaciro ‘kubona umuhanzi ukomeye nka Kayirebwa aha umwanya abasanzwe bamwiga ngo baririmbane na we.’
Kayirebwa yongeye kugaruka mu gice cya kabiri cy’igitaramo ahera ku ndirimbo zitagize amahirwe yo gushyirwa mu byuma by’ikoranabuhanga ngo zijye ku isoko z’abahanzi b’abanyabigwi batanze umusanzu ukomeye mu gushyira itafari ku muziki gakondo w’u Rwanda.
Yaririmbye indirimbo zahanzwe n’umuririmbyi witwa Twahirwa Ladislas, Mutabaruka Jean Baptiste wari umusizi n’undi witwaga Sandarali [uyu yamugeraranyije n’ijwi kuko ubuhanga bwe ngo bwari ntagereranywa]. Mu ndirimbo Kayirebwa yasubiyemo zanditswe n’aba bahanzi ntizibashe kujya gushyirwa ahagaragara mu gihe bari bakiriho harimo iyitwa ‘Umutangampundu’, ‘Kayitesi’, ‘Cyusa cy’umusore’ n’izindi.
Mbere yo kuririmba izi ndirimbo, Kayirebwa yagize ati “Nifuje kongera kumvikanisha ubuhanzi n’ubuhanga bw’abaririmbyi tutakiri kumwe hano muri iyi si ariko basize ibintu byiza cyane, niyemeje kubashimira bakiriho ariko ntibyakunda gusa ntibikuraho iryo sezerano.”
Muri iki gitaramo Kayirebwa yongeye kwereka abantu ko impano y’ubuhanzi ayifite mu maraso ndetse ko yifuza gukomeza kuyisigasira ari nako atoza abahanzi bato gukunda umuziki ushingiye ku muco nyarwanda. Yamaze ipfa benshi mu bakunzi b’indirimbo ze cyane cyane izo ha mbere. Nyinshi mu zatumye benshi bamukunda yaziririmbye ndetse zishimirwa cyane.
Igitaramo cyahumuje abafana bakiryohewe
Ubwo igitaramo cyaganaga ku musozo benshi bagaragaje ko baryohewe, bahagurutse bacinya akadiho ndetse hari n’abamusanze imbere bamufasha kubyina ibirori birushaho kuryoha. Igitaramo cyarangiye ubona benshi ku maso bakinyotewe no gukomeza gutaramana na Kayirebwa.
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo na Senateri Tito Rutaremara wanagaragaje kunyurwa bikomeye n’inganzo ya Kayirebwa akifatanya n’abandi gucinya akadiho nk’ikimenyetso cyahamije ko yizihiwe.
Akoze iki gitaramo nyuma y’ibitaramo bikomeye yagiye akora bijya gusa n’icyaraye kibereye kuri Marriot Hotel.
Cecile Kayirebwa w’imyaka 70, amaze imyaka irenga 30 akora umuziki. Igihe kinini aba mu Bubiligi gusa ubu amaze amezi ane mu Rwanda, yahakoreye ibitaramo bitandukanye no gutoza abakizamuka mu muziki. Uwabara ibigwi bye mu muziki bwakwira bugacya; gusa mu ncamake yamamaye cyane muri Album yasohoye nka ’’Ubumanzi”, “’Rwanda’’ , hari n’indi aherutse gusohora yise ‘Urukumbuzi’ nayo yakunzwe cyane.
Amafoto: Mahoro Luqman
TANGA IGITEKEREZO