00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikiganiro kirambuye: Uko Cecile Kayirebwa yatangiye ubuhanzi

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 16 January 2014 saa 05:31
Yasuwe :

Ku gicamunzi cyo kuwa Mbere tariki 13 Mutarama 2014, IGIHE yagiranye ikiganiro kirambuye na Cecile Kayirebwa. Icyamamare muri muzika gakondo nyarwanda.
Mu byo twabashije kuganira, harimo ibyatera amatsiko bijyanye n’ubuzima bwe bwite n’ibindi. Yadusobanuriye kandi byinshi ku buhanzi bwe, uko yatangiye kuririmba, uko yabifataga ndetse tunakomoza ku kibazo yigeze kugirana n’ibitangazamakuru cyarebanaga n’ibihangano bye aho yagiye mu nkiko.
Muri iki kiganiro kandi, Kayirebwa yadutangarije (…)

Ku gicamunzi cyo kuwa Mbere tariki 13 Mutarama 2014, IGIHE yagiranye ikiganiro kirambuye na Cecile Kayirebwa. Icyamamare muri muzika gakondo nyarwanda.

Kayirebwa, ubwo yagiranaga ikiganiro na IGIHE.

Mu byo twabashije kuganira, harimo ibyatera amatsiko bijyanye n’ubuzima bwe bwite n’ibindi. Yadusobanuriye kandi byinshi ku buhanzi bwe, uko yatangiye kuririmba, uko yabifataga ndetse tunakomoza ku kibazo yigeze kugirana n’ibitangazamakuru cyarebanaga n’ibihangano bye aho yagiye mu nkiko.

Muri iki kiganiro kandi, Kayirebwa yadutangarije zimwe muri gahunda afite imbere aha, ndetse anadutangariza icyo yakora aramutse agiriwe icyizere cyo kuba Minisitiri ufite umuco mu nshingano ze mu Rwanda.

Ikiganiro na Cecile Kayirebwa:

IGIHE: Muraho!
KAYIREBWA: Muraho neza!

IGIHE: Mushobora gutangira mwibwira birambuye abakurikira IGIHE?
KAYIREBWA: Cecile Kayirebwa ni njyewe, ndi umubyeyi, ndi umuririmbyi, ndi umuntu ukunda ibintu byerekeranye n’umuco w’ikinyarwanda cyane ibyerekeranye n’imbyino, indirimbo, ibisigo, umuco, muri make, bene ibyo byose.

IGIHE : Mwavutse ryari? Mufite abana bangahe?
KAYIREBWA : Navutse mu 1946, mfite abana 4, bose bakuru. Imfura mfite yenda kugira imyaka 42, umutoya afite 32, urumva mfite abakobwa 2, nibo bavutse hagati, umukuru ni umuhungu n’umuto ni umuhungu nawe, noneho hagati hakaba abakobwa 2.

IGIHE : Ni hehe mukomora inganzo? Ese hari ahandi mwakuye ubumenyi mu kuririmba ?
Kayirebwa : Ntekereza ko ari impano ariko nanjye nabiciye kuri data. Nabivukiyemo mbikuriramo, yari umuntu wize iseminari, wa mugani w’Abarundi natwe twarahatswe naho ubundi ntabwo tuba twaravutse, kuko yabivuyemo arangije iseminari nkuru Nyakibanda.

Ubwo rero yari umulatini rwose. Yaririmbaga rero ikilatini, muri za misa, aba umuyobozi wa korari Ste Famille imyaka yose muzi, naraje ndabimusangana, naragiye mbimusigamo sinzi n’igihe byarangiriye. Naravutse ndabisanga, naragiye ndabisiga.

Urumva rero byari aho, mu rugo haberaga za repetitions (imyitozo), ariko si n’ibyo gusa, kuko nimugoroba natwe yaraturirimbishaga na ba mama n’abandi bashyitsi, abana baratarama mu rugo, nta televiziyo zabagaho….nta maradiyo menshi yabagaho, bari bakiducira imigani ngo turyame, bari bakituririmbisha bakatubwira uduhozo, umwana wese uvutse akaba afite agahozo, bakakatwigisha twese tukakamenya, byari bikiri muri icyo kintu, kubikuriramo byaramfashije cyane.

IGIHE : Ku bijyanye n’ishuri, ibya muzika ntaho mwigeze mubyigira ?
KAYIREBWA : Oya, nta shuri rya muzika ryabagaho, icyo ni icya mbere, ariko mu mashuri aho twigaga hose habaga amasaha agenewe umuziki kuva mu myaka yose, kuva mu wa mbere. Tukagira isaha yo kwiga indirimbo, tukiga ibisigo, bakaduha n’imikoro yo kujya guhimba.

IGIHE: Amashuri Abanza ubwo mwigaga he?
KAYIREBWA: Muri Notre Dames des citeaux, muri Primaire (amashuli abanza)
IGIHE : Abahanzi benshi usanga iyo bazamuka hari umuntu bafata nk’ikitegererezo.

Ese mwe mu gihe cyanyu mutangira kuririmba ni uwuhe muhanzi mwumvaga mwareberaho ?
KAYIREBWA : Icyo gihe njye nari nkiri umwana, nkiri muri Primaire cyakoze numvaga nakurikiza papa, nyuma aho maze gukurira ntangiye gufungukira indi mico, nibwo natangiye kumva ba Mariam Makeba, ubwo bari bagezweho cyane, bicika cyane, indirimbo z’abafaransa zari nk’ibitangaza, ndakubwira ko narimbazi mu mutwe bariya bose bakomeye, nari nzi indirimbo zabo, mfite n’ikayi yo kuzandikamo. Ibyo bikaba igihande kimwe, ubundi tukabyina n’ikinyarwanda, tukaririmba n’ikinyarwanda, n’amashuli yarabidutozaga, twagera i muhira naho bikaba uko.

IGIHE : Mwaje gukora umuziki nk’umwuga gute?
KAYIREBWA : Nyumaaa, nyuma nyuma cyane, nararangije amashuri makuru, narabaye n’umugore naragiye gutura i Burayi. Nabwo kandi nyuma rwose, ndangije iby’akazi, naho ubundi narabikoraga byo kubikunda gusa igihe cyose.

IGIHE : Ubwo twavuga ko mwatangiye kuririmba ryari ?
KAYIREBWA : Mu ishuli nari mfite akantu, aho nigaga, muri Ecole Sociale Karubanda i Butare, ubwo nahatangiye ibyo nkajya nshyira hamwe abakobwa, uko aabandi bagiye muri recreation (mu karuhuko) twe twarabyinaga. Nta gutera umupira cyangwa ubute, twe mu kimbo cyabyo twarabyinaga, tukigishanya indirimbo z’iwacu, tukazihererekanya, tukamenya kuzikiriza, nkazigorora nkabona binshimishije cyane, tugakora n’aka ballet ababyina bagashaka intambwe zabyo, aho ni naho natangiriya guhimba….

IGIHE : Indirimbo yawe yagiye kuri radio ni iyihe?
KAYIREBWA : Hari iyo twitaga Muvandimwe wacu Yuriyana tugusezeho, iyo niyo yagiye kuri radio bwa mbere, tukiri abanyeshuri mfite nk’imyaka 17... Twari twariyise Cercle de chant et de Danse Rwandais niko nari nararyise.

IGIHE : Ese iyo ndirimbo yageze kuri radiyo gute ?
KAYIREBW A : Ntabwo twayijyanyeyo, ahubwo radiyo niyo yaje kutureba, hari habaye umunsi mukuru bitaga « La fete des anciennes », noneho turaririmba, ngirango radiyo yarabikunze kuko yasubiye i Kigali baza gusaba kuzagaruka ku Karubanda gufata amajwi, njye nari umunyeshuri ntacyo narimbiziho, umubikira yaraduhamagaye njye na murumuna wanjye n’abandi bakobwa 2, turaza tujya ahantu mu ishuri, turirimba izo dukunze, turirimba Rubyiruko, Muvandimwe Wacu tugusezeyeho, Igisarabuke n’indi yindi, twakoze enye, ni uko hashize iminsi twumva ziravuga kuri Radiyo.

IGIHE : Mwakiriye mute kwiyumva bwa mbere kuri radiyo?
KAYIREBWA: …Icyo gihe twari dufite isoni we! harimo murumuna wanjye, twarababwiye ngo ntibazatuvuge, tuti ntimuzavuge abo turibo, noneho bakajya bavuga ngo ni « abakobwa b’i Butare », icyo gihe twumvaga abantu bavuga ko ari ugushira isoni, na papa na mama twarabibahishe noneho bukeye papa arayumva kuri radiyo arabaza ati : « ariko abo ko numva bavuga nka ba bakobwa ba hano ra? » barangije barabimubwira, ariko nabonye ntacyo bimutwaye, ahubwo yarishimye ariko twari dufite isoni.

IGIHE: Ubu mwavuga ko mubeshejweho n’umuziki ? cyangwa hari ibindi ku ruhande bibafasha?
KAYIREBWA: Oya ni ukuri ku Imana, nakoraga n’ibindi igihe cyose, ntabwo ari umuziki dukesha ubuzima. Naretse gukora muri 1984 ndakeka, nabwo ariko byari bitewe n’ibindi bintu, mbona gufata umwanya nti ariko noneho reka nkore umuziki koko. Ariko hagati ahongaho narakoraga, urabona nageze i Burayi, muri 1975, naje gushinga itorero ubwo muri za week end cyangwa nyuma y’akazi nibwo twakoraga iby’ubuhanzi ariko ubundi tugakora da.

Kuri ubu Kayirebwa ari mu Rwanda aho yaje aje kwitabira igitaramo cyabaye ku bunani. Aha yariho aririmbira abanyarwanda nyuma y'imyaka myinshi.

IGIHE : Hari abana cyagwa abahanzi bakibyiruka muri gukurikirana mu buryo bwihariye ngo muzabasigire ku buhanga bwanyu?
KAYIREBWA : Oya, ntawe kandi nafata, ariko abinsabye nabikora, ariko nabo baba bari muri style yabo, ariko barahari benshi, hari abo njya mbona bameze neza nk’abari muri Gakondo, nabonye bafite ubuhanga, twaranakoranye hariya ku gitaramo cy’ubunani.

IGIHE : Mu minsi ishize mwigeze kugirana ibibazo n’ibitangazamakuru ndetse bamwe urabarega uranabatsinda. Mutekereza iki ku isura byaba byarabahesheje mu banyarwanda baba barabifashe ukundi ?
KAYIREBWA: Ntabyera ngo de, ntabwo abantu bose bashobora gutekereza kimwe, harimo no kutamenya, ibintu byitwa droit de realisation, d’utulisation, droit d’auteur, ibyo ntabwo bihari cyane, n’itegeko rigenga uburenganzi mu by’ubwenge ryaje muri 2009, urumva rero twari tukiri kure.

Icyo nashatse gukora, ni ugusaba ayo maradiyo twandikiye, tuyasaba ko twumvikana mu mikoreshereze y’ibihangano byanjye, hagati aho abatabikoze babe babihagaritse.

Abatarabyumvise twabahaye ukwezi, abatarabyubahirije twari twababwiye ko tuzabajyana mu rukiko, tubajyanayo. Niba abatarabikoze batarumvaga icyo bishatse kuvaga simbizi, ariko sinshobora kumva umuyobozi wa radiyo utazi inshingano ze no gukoresha ibihangano by’abantu, sinshobora kumwumva, bajyaga kwiregura cyangwa tugakorana amasezerano sinzi icyari kiruhije icyo ari cyo.

IGIHE : Ese imikorere mwifuza kugirana n’ayo maradiyo ni iyihe ? Ni iki mwe mwifuzaga ?
KAYIREBWA : Twe twashakaga ko twumvikana. Ni amasezerano aba hose mu isi. Kereka hano niho ntabibonye. Nta radiyo ishobora kugukoresha mutabisezeranye.

Ahandi mugirana amasezerano mukumvikana bakagira ikintu bakwishyura ku bihangano byawe bakoresha….

Dore nk’uku simba nzi n’aho bazikuye kuko ntawigeze azigura iwanjye, ku isoko zirahari ariko sinzi aho bazikuye, none se iyo ugiye gukoresha imirimo nk’iyi ureba nakoze, nkamara umwaka muri studio, nkabitangaho amafaranga atagira ingano, hanyuma umuntu akagenda agafata akantu k’agakopi ntazi aho yakuye wenda kanavuga nabi, maze iradiyo nayo ikajya kugura ako kantu akaba ariko yumvisha abantu byaramvunnye…Ntabwo ari ikintu rwose dukwiriye kwemera.

IGIHE: Kayirebwa wagenze amahanga, uzi n’igihugu cyawe, uwakugira nka Minisitiri ufite umuco mu nshingano ze ni iki wakora ku ikubitiro?
KAYIREBWA : Ehhhh! Ibigomba gukorwa ni byinshi cyane, biramutse bibaye mfite imishinga myinsi, nk’urugero, nashaka ukuntu nkusanya ibintu bya kera umuntu agishoboye kugarura nkabigarura, nk’ibisigo n’ibyivugo nkabiha abasore bakibyiruka, amakorali n’abandi ngakora ku buryo byandikwa, bakabiririmba tugashakisha ukuntu byakorwa no mu mashusho, mbese uwo mutungo ukabikwa mu buryo bugezweho.
Bikajya mu ngoro ndangamurage, muri minisiteri, mu masomero aho byajya hose.

Ariko ubwo umuntu yaba yabishatse mu bantu bakiriho, bagifite ibyo bazi kandi ni benshi. Ni umurage dufite w’ibintu by’ubwenge udafatika ariko bigize ubukire bw’umuntu n’ubumuntu bwe.

Kayirebwa afite gahunda ndende mu buhanzi bwe, harimo no kubungabunga umuco

IGIHE : Ubu mutuye i Burayi, ese mwaba muteganya kuza gutura mu Rwanda burundu?
KAYIREBWA : Turabitekereza buri gihe…, bizaterwa n’ubushobozi, nibikunda bizakunda, nibyanga byange, ariko mfite abana hano wenda nanjye nzaza.

IGIHE : Ese mu bana banyu haba hari uwabakurikije ngo abe yaba umuhanzi nawe ngo abe umucuranzi ?
KAYIREBWA : Oya, wenda ni mu bundi buryo, abakobwa babyinaga mu mareba n’imena hambere, mfite umuhungu ukora mu bintu bya sinema no mu bahanzi b’isi yose. Yakoreye televiziyo yo mu bwongereza, akorera televiziyo 10 (TV10) ubungubu, ni ubwo buryo tubisangira.

IGIHE : Ni iyihe nama rusange mwagira abahanzi nyarwanda ?
KAYIREBWA : Umuntu w’umuhanzi ufite iyo mpano, abikorera urukundo rwabyo, abikorane umurava, abikore atagira ngo arabizi, ibya Nzikombizi ni ikosa nanjye ubu ndakiga. Ku bana rero ni umwete, bitonde bihimbire ibintu bashake uko babiherekeza, birinde kujya imbere ya za mudasobwa ngo abacuranzi bahondagure ibintu noneho babihereze, ibyo ntabwo ari ubuhanzi. Ntabwo ari ugupfa kuririmba gusa…. Bakore umwimerere.

REBA INSHAMAKE Y’KIGANIRO TWAGIRANYE NA KAYIREBWA:

Hari byinshi twaganiriye na Kayirebwa tuzabagezaho ubutaha harimo na gahunda ze zitaha z’ubuhanzi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .