Umuhanzi Cecile Kayirebwa yaje i Kigali, avuye ku mugabane w’u Burayi asanzwe abamo, aje mu muhango wo gushyingura no gusezerwa bwa nyuma musaza we witwa Fidele Kabengera, uheruka kwitaba Imana kuri uyu wa Mbere.
Uyu musaza wa Kayirebwa yari mu kigero cy’imyaka 70. Yari atuye ku Kacyiru. Umwe mu bari baziranye nawe waganiriye na IGIHE yavuze ko yazize urupfu rutunguranye ariko rufitanye isano n’indwara z’umutima yajyaga arwara.
Yagize ati “Yapfuye bisa nk’aho umutima uhagaze, ari ibintu bitunguranye. Yari asanzwe yifitiye uburwayi ariko bisanzwe kwa kundi kw’abantu bo muri za mirongo irindwi”.
Kimwe n’abandi bavandimwe ba Cecile Kayirebwa, uyu Fidele yari asanzwe nawe ari umuhanzi, impano bakomora ku babyeyi bombi bari abahanzi, ababyinnyi, abasizi, ndetse n’abaririmbyi.
Imihango yo gushyingura izaba kuri iki Cyumweru.
TANGA IGITEKEREZO