Umuririmbyikazi Cecile Kayirebwa w’imyaka 67 y’amavuko na 30 mu buhanzi, akaba azwi mu ndirimbo gakondo nyarwanda, yatangaje ko adateganya guhagarika muzika ye igihe cyose akibasha kuvuga.
Uyu muhanzi uherutse gukora igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 amaze aririmba, mu kiganiro aheruka kugirana na Radio BBC Gahuza, yatangaje ko adateze kuva mu muziki n’ubwo yaba akuze bingana gute.
Kayirebwa akaba yaragize ati: “…Nkunda ururimi rw’Ikinyarwanda, uko nkura niko bigenda birushaho, nta byishimo birenze ibyo, ntabwo nshobora kubireka keretse ijwi nirigenda, kereka amaso, rero n’iyo amaso yahuma.., ijwi ni rihera nicyo cyonyine kizambuza.”
Abajijwe icyo yaba yarakuye mu murimo wo kuririmba, Kayirebwa yagize ati: “…Wanyunguye ibyishimo, unyumgura urukundo, wanyunguye kuzura n’abantu, gushimisha abantu nkabibona mu maso yabo no mu magambo yabo, wanyunguye ubukungu bwinshi cyane rwose ni ibyo, nakoranye n’abana, nkorana n’abantu bakuru, kwegerana n’abasaza n’abantu bakuru nshyikirana nabo nkumva turavuga rumwe…”
Cecile Kayirebwa yizihije isabukuru y’imyaka isaga 30 amaze mu buhanzi kuwa 16 werurwe 2014, icyo gihe yamuritse ibikorwa bye birimo album 6 yakoze n’indi imwe ikubiyemo indirimbo zijyanye no kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Kayirebwa mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 muri muzika:
TANGA IGITEKEREZO