Umuhanzi mu njyana gakondo nyarwanda, Cecile Kayirebwa aratangaza ko ari mu myiteguro y’igitaramo n’ibirori byo kwizihiza imyaka isaga 30 amaze akora ubuhanzi.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru wa IGIHE, Cecile Kayirebwa yatangaje ko imyiteguro y’iki gitaramo ari kimwe mu bikorwa amaze iminsi ategura mu Rwanda, ari naho azakorera igitaramo.
Mu myaka 30 amaze muri muzika, Kayirebwa afite indimbo zibumbiye kuri Album 6 arizo : Interuro, Intambwe, Ubumanzi, Intego, Ubumanzi, Amahoro.
Mu kwitegura iyi sabukuru, Kayirebwa kandi yanakoze album y’indobanure yise « Imyaka 30, Inganzo ya Kayirebwa ». Iyi ikaba iriho indirimbo 6, imwe imwe kuri album muzo yari yarakoze mbere ariko noneho zose zikaba ziri mu buryo bw’amashusho.
Aganira na IGIHE ku cyatumye atekereza kuba yakwizihiza iyi myaka amaze mu buhanzi, Kayirebwa yagize ati : « ibikorwa umuntu aba yarakoze ni byinshi kandi ni byiza, nasanze ari byiza kubimurikira abantu mu gikorwa kinini. »
Kayirebwa avuga ko bizaba bisa nk’ibirori kurusha uko byakwitwa igitaramo kuko azaba ari umwanya wo kuganira ku buhanzi bwe n’inzira yanyuzemo.
Kayirebwa ari gutegura iki gikorwa abifashijwemo n’umuryango yashinze witwa ‘CEKA I Rwanda’ udaharanira inyungu. Mu nshingano zawo hakaba harimo kubungabunga umurage gakondo nyarwanda binyuze mu buhanzi.
Biteganyijwe ko igikorwa cyo kwizihiza imyaka Kayirebwa amaze mu buhanzi kizaba mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe i Kigali mu Rwanda.
Reba inshamake y’ikiganiro IGIHE yagiranye na Kayirebwa:
TANGA IGITEKEREZO