00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cécile Kayirebwa arashima Producer Bob uri kurangiza album ze nshya

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 29 November 2014 saa 07:43
Yasuwe :

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Udatsikira” ya Jules Sentore, ariko ubu ararushaho gutera intambwe muri aka kazi; ubu ari gukora kuri Album ebyiri nshya z’umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda, Cécile Kayirebwa uba mu Bubiligi.
Imwe muri izi Album Producer Bob ari gufashamo Kayirebwa mu gusoza imishinga yazo ni iyo “kwibuka imyaka 20”, iyi yo ikaba isa n’iyarangiye kuko imirimo myinshi yakozwe ubwo Cécile Kayirebwa aheruka mu Rwanda.
Iyi album ya karindwi iriho indirimbo nka “Indoto”, (…)

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Udatsikira” ya Jules Sentore, ariko ubu ararushaho gutera intambwe muri aka kazi; ubu ari gukora kuri Album ebyiri nshya z’umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda, Cécile Kayirebwa uba mu Bubiligi.

Imwe muri izi Album Producer Bob ari gufashamo Kayirebwa mu gusoza imishinga yazo ni iyo “kwibuka imyaka 20”, iyi yo ikaba isa n’iyarangiye kuko imirimo myinshi yakozwe ubwo Cécile Kayirebwa aheruka mu Rwanda.

Iyi album ya karindwi iriho indirimbo nka “Indoto”, “Inzozi (Remix)”, “Ubupfubyi”, “Babyeyi”, “Ubutumwa”, “Indamukanyo” n’iyitwa “Impinga ya Muhabura”.

Uguhura kwa Producer Bob na Kayirebwa byavuye ku kuba Bob yari asanzwe akorana n’itsinda rya Gakondo Group, ari na ryo Kayirebwa aheruka kugaragaramo mu bitaramo yakoreye mu Rwanda.

Bob uri gutunganya Album z’abandi bahanzi bazwi cyane mu Rwanda nka Masamba Intore, Knowless, Mwungeri, Aline Gahongayire, Tonzi, Patiant Bizimana, Gaby Kamanzi n’abandi agira ati “Twahujwe cyane cyane n’uko nari nsanzwe nkorana n’abahanzi bo muri Gakondo barimo muri rusange, yumvise ibihangano nabakoreye arabikunda nuko dutangira gukorana gutyo”.

Uku gukorana na Kayirebwa, ku bwa Producer Bob avuga ko hari icyo abona isomo yahavanye, zagira benshi mu bahanzi zifasha.

Agira ati “Icyo bamwigiraho ni imyandikire y’indirimbo n’uko azishakira injyana (melodie), ni umuntu uza muri studio akaza afite gahunda, aza aririmba ibyo yateguye ukabishakira ibicurangisho nyuma. Aririmba umuco wa Kinyarwanda kandi mu njyana zigezweho, urugero nk’indirimbo “Inzozi” tuyikorana by’umwihariko nabonye ko imikorere ye abahanzi b’ubu bajya bayigiraho.”

Akomeza agira ati “Ni ibintu byiza cyane kuko nungukiyemo kumenya gukora indirimbo za gakondo”.

Bob na we asanzwe azwiho ubuhanga n’ubunararibonye mu gutunganya indirimbo gakondo, kimwe mu byo Kayirebwa avuga ko yamubonyeho mu gukorana nawe.

Tuganira na Kayirebwa, ku murongo wa Telefone, yagize ati “Nakoranye na Bob neza, sinabasha guhita nonaha nkugereranyiriza imikorere ye n’iy’abaha mu mahanga, ariko nishimiye byinshi mu gukorana nabo mu njyana ya gakondo.”

Kayirebwa, agira inama abahanzi nyarwanda zo gukora basiganwa n’igihe, ariko ntibahubukire ibihangano bashyira hanze. Ati “ntibakumve ngo ni ukuvuka ngo uhite uvuga ngo mbaye umuririmbyi, bagomba kwitondera ibihangano byabo, ntibabihubukire, bakamenya gukorana n’abakuze kandi bakumva ko umuntu iteka ahora yiga ibishya.”

Cecile Kayirebwa w’imyaka 68, uwabara ibigwi bye mu muziki bwakwira bugacya; gusa mu ncamake yamamaye cyane muri Album yasohoye nka ’’Ubumanzi”, “’Rwanda’’ n’izindi.

Uretse uyu muhanzi bakoranye, Producer Bob muri iyi minsi ari kumvikana cyane mu bihangano bikunzwe yakoze nka “Ngera” ya Jules Sentore, “Umpakanya” ya Jules Sentore na Teta, “Kwifata” ya Teta, “Umuziki” ya Gaby Umutare, “Mfite Gahunda” ya M1, n’izindi nyinshi.

Ari gukorana n’abahanzi baririmba indirimbo z’Imana nk’uwitwa Brian waririmbye “Dutarame” ayifatanyije na “Alpha &Jules Sentore” uwitwa Colombus waririmbye iyitwa “Ndi Umutsinzi” afatanyije na Alice n’abandi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .