Kuwa 16 Werurwe 2014, umuhanzi Kayirebwa Cecile yakoreye igitaramo mu Mujyi wa Kigali, igitaramo cyagaragayemo ubuhanga buhanitse bw’uyu mubyeyi wizihizaga imyaka 30 amaze mu buhanzi.

Iki gitaramo cyabereye ahitwa AHAVA River, mu karere ka Kicukiro, ku isaha ya saa cyenda nk’uko yari yabitangaje yatangiye gutaramana n’abitabiriye.
Kayirebwa werekanye ubuhanga bukomeye muri iki gitaramo, yanataramanye n’abahanzi nka Masamba, Mani Martin, Might Popo ndetse na Gakondo Group.

Bitandukanye n’ibindi bitaramo bisanzwe bikorwa mu Rwanda, Kayirebwa ntiyaririmbye gusa, ahubwo yafataga umwanya akaganira n’abari aho, bakamuzaba ibibazo bitandukanye bamwibazaho, ku buryo wabonaga abantu bari muri iki gitaramo bakibonamo neza.
Iki gitaramo cyagiye kigaragaramo ibintu bitunguranye byinshi harimo no kurya amafunguro atetse kinyarwanda, cyanaranzwe no kwitabirwa bikomeye n’ubwo cyabaye mu masaha atamenyerewe mu bitaramo byo mu Rwanda. Cyatangiye saa cyenda kirangira ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.
Mani Martin, umwe mu bahanzi bagaragaye aririmba muri iki gitaramo yatangarije IGIHE ko yashimishijwe no kuririmba indirimbo ‘Inzozi’ ya Kayirebwa nk’umuhanzi yakuze yiyumvamo.
Ati: “Kayirebwa yarampamagaye ansaba kumuririmbira muri iki gitaramo, twafashe indirimbo Inzozi turayitoza, nashimishijwe n’uburyo yishimiye uko twayiririmbye”.

Mani Martin yavuze ko hari byinshi yigiye kuri iki gitaramo ndetse asanga abahanzi bakwiye kumwigiraho.
Mu buryo yari yateguye bwo kuganira n’abantu bari aho, Kayirebwa yaje gusabwa n’umwe muri aba aho kuza gutura mu Rwanda ngo agire umusanzu atanga mu gusigasira umuco nyarwanda. Uwasabye ibi, akaba yasabye ko minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo yagira icyo ikora ngo Kayirebwa aze gutura mu Rwanda dore ko yibera i Burayi.
Kayirebwa warimo yizihiza imyaka 30 amaze muri muzika, yasobanuriye abantu uko yatangiye ubuhanzi bwe ndetse akomoza ku mavu n’amavuko y’umuryango yashinze yise Ceka i Rwanda.
Ati: “…tumaze gutaha, naricaye mbona abantu bakeneye guseka, ni uko ndavuga nti uyu muryango uwawita Seka i Rwanda, noneho mu buryo bwa gihanzi ngira nti: CEKA I Rwanda ni Cecile Kayirebwa useka i Rwanda.”
Aimable Twahirwa, umwe mu bitabiriye iki gitaramo, yatangarije IGIHE ko atabona uko avuga ukuntu yashimishijwe n’iki gitaramo. Ati: “cyari cyiza pe.”
Uyu mugabo wagaragaye ayoboye akanama katanze amanota muri PGGSS4 yavuze ko yababajwe no kuba nta muhanzi n’umwe uri muri iri rushanwa yabonye witabira iki gitaramo ngo abe yagira ibyo yigira kuri kayirebwa. Cyakoze uwitwa Jules Sentore yari ahari.
Ati: “…Nababaye kuba nta muhanzi n’umwe uri muri PGGSS waje aha ngo arebe uko bakoreshwa ijwi. Kayirebwa yaririmbye indirimbo nyinshi ariko se wigeze ubona asarara cyangwa ngo ananirwe? Ibi nibyo baba bagomba kwigira ku bahanzi b’inararibonye.”

Jules Sentore, umwe mu bahanzi bake bagaragaye muri iki gitaramo yavuze ko yaje muri iki gitaramo kubera ubuhanga azi kuri Kayirebwa.
Ati: “Kayirebwa ndamwubaha cyane, buri gihe iyo mubonye aririmba mwigiraho byinshi, naje hano ngo nitegereze ubuhanga bwe kuko hari icyo bizamfasha mu buhanzi bwanjye.”
Kayirebwa yanaboneyeho umwanya wo kumurika album nshya y’indirimbo 7 yakoze mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku nshuro ya 20.
Reba uko byari bimeze muri iki gitaramo:













TANGA IGITEKEREZO