00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chameleon ku rutonde rw’abazaririmba mu gitaramo cya Knowless

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 12 February 2013 saa 05:54
Yasuwe :

Nyuma yo gukorana igitaramo muri Club Rouge ho muri Uganda, mu mopera z’icyumeru gishize Knowless agiye kuzana umuhanzi w’icyamamare mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba Dr Josee Chameleon mu Rwanda.
Ni mu gitaramo kizabera muri Serena Hotel, kuwa munani 8 Werurwe cyo kumurika Album ye ya kabiri yise “Uwo Ndiwe”.
Aganira na IGIHE, Producer Clement Ishimwe, ukorera indirimbo Knowless akaba n’umunyanama we yavuze ko gahunda yo kuzana Dr Josee Chameleon muri iki gitaramo bari basanzwe (…)

Nyuma yo gukorana igitaramo muri Club Rouge ho muri Uganda, mu mopera z’icyumeru gishize Knowless agiye kuzana umuhanzi w’icyamamare mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba Dr Josee Chameleon mu Rwanda.

Ni mu gitaramo kizabera muri Serena Hotel, kuwa munani 8 Werurwe cyo kumurika Album ye ya kabiri yise “Uwo Ndiwe”.

Aganira na IGIHE, Producer Clement Ishimwe, ukorera indirimbo Knowless akaba n’umunyanama we yavuze ko gahunda yo kuzana Dr Josee Chameleon muri iki gitaramo bari basanzwe bayifite n’ubwo bayujuje neza mu gitaramo baheruka guhuriramo. Ishimwe yavuze ko hari indirimbo nshya aba bahanzi bombi bakoranye.

Uretse Dr Josee Chameleon, iki gitaramo kizaba kirimo abandi bahanzi nyarwanda nka Chritopher, Tom Close, Masamba, Mariya Yohani, Tonzi, Aline Gahongayire n’abandi.

Kanda hano urebe amwe mu mafoto y’uko urugendo rwa Knowless muri Uganda n’igitaramo yagiriyeyo byagenze.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages