Butera Knowless na Producer Ishimwe Clement basezeranye ku itariki ya 7 Kanama 2016, ibirori by’ubukwe bwabo byabereye mu Mujyi wa Nyamata, ubu bamaze hafi amezi arenga atatu babyaye imfura bise Ishimwe Or Butera.
Mu gihe gishize aba bombi bihuje nk’umugabo n’umugore ntibigeze bagaragara bambaye impeta ndetse baherutse kwitabira igitaramo cy’abagore bagize itsinda ’All In One Gospel Ladies’ nabwo bari kumwe ariko nta mpeta bambaye nyamara hashize igihe gito barushinze, ibi byasize benshi mu rujijo.
Mu kiganiro cyihariye Knowless Butera yagiranye na IGIHE, yasobanuye ko impamvu we na Clement batacyambara impeta z’isezerano ngo ‘ni uko zabaye nini zibusanya n’ingano y’intoki za bombi’ bityo bafata umwanzuro wo kuzifasha hasi.
Yagize ati "Impeta nibaza ko ari ikimenyetso cy’umubano ariko na none ntabwo biba bivuze ko hari ikibazo gihari [iyo zitambawe], ahubwo hashobora kubaho impamvu runaka ituma mutazambara, wenda zabaye ntoya cyangwa zabaye nini, rero ku ruhande rwacu zabaye nini, tuzisubiza aho zakorewe kugira ngo bazigabanye zibashe kudukwira neza."
Yongeyeho ati "Ubanza hashize nk’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu tuzohoreje, ubu dutegereje ko nabo bongera bakazitwoherereza. Ntabwo twari twazikuye inaha ni yo mpamvu haciyeho icyo gihe cyose tutarazibona kugeza ubu."
Knowless uherutse gusohora indirimbo yitwa ’Ujya Unkumbura” yanagarutse ku mwuka uri mu rugo rwe na Ishimwe Clement nyuma yo kwibaruka, yavuze ko kuri we ’Nta kintu cyahindutse, ngo byose ni ibisanzwe.
Yongeraho ati "Gusa nagize umugisha wo kugira undi muntu mu buzima bwanjye, ariko ubundi nta kindi kidasanzwe navuga cyahindutse. Gusa ni iby’agaciro kuba twarungutse undi muntu mu muryango, tumeze neza."
Knowless yibarutse ku wa 22 Ugushyingo 2016, hari hashize amezi atatu akoranye ubukwe na Ishimwe Clement wari usanzwe amutunganyiriza indirimbo akanamubera umujyanama mukuru muziki binyuze muri Kina Music.
Uyu muryango waherukaga mu biruhuko bagiriye i Burayi hashize igihe gito bibarutse. Umwana wa Knowless na Clement kuva yavuka abamuciye iryera ni mbarwa ku mpamvu bwite zabo aho bahamya ko babitekerejeho neza bagasanga ’byaba ari ukuvogera uburenganzira bwe’.
TANGA IGITEKEREZO