Mu magambo y’urukundo batangaje bifashishije urubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Butera Knowles yavuze ko umwana atwite ariyo mpano ikomeye afite ku munsi we w’amavuko.
Ati “Ni ikintu gikomeye kubona ubuzima bw’undi muntu bugukuriramo. Nta mpano yaruta iyi. Nta yindi mpano y’agaciro kandi ihenze nari nkeneye iruta wowe kamarayika gato.”
Clement Ishimwe nawe yifashishije Instagram avuga ko ari ibyishimo bikomeye nk’umunsi w’amavuko wa nyuma bizihije mbere yo kwibaruka.
Ati “Isabukuru nziza nshuti magara, umugore, mama w’umwana (abana) wanjye (banjye)… Reka tuyishimire ku rwego rwo hejuru nk’umunsi w’amavuko wa nyuma mbere y’uko twibaruka. Nzagukunda kugeza ku isegonda rya nyuma ry’ubuzima bwanjye.”
Ubukwe bwabo imbere y’Imana bwabereye i Nyamata kuwa 07 Kanama muri Golden Tulip Hotel, ibirori byabo bikomeza kugirwa umwihariko ku miryango n’inshuti zabo gusa.
Amafoto ya Knowless na Clement ku munsi w’ubukwe bwabo
TANGA IGITEKEREZO