00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless yiteguye uruhinja

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 31 October 2016 saa 02:47
Yasuwe :

Umuhanzi Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement bari mu byishimo bikomeye mu gihe habura igihe gito ngo bakire imfura y’umuryango wabo mushya baherutse gushinga.

Kuva ku munsi wa mbere bimenyekana ko Knowless na Clement bagiye gukora ubukwe byavuzwe kenshi ko uyu muhanzi atwite ariko ba nyir’ubwite bakabyamaganira kure gusa mu minsi ishize bemeye byeruye ko bitegura kwibaruka.

Knowless umaze iminsi atagaragara cyane yashyize ifoto kuri Instagram igaragaza uburiri bw’umwana yitegura kwibaruka nk’ikimenyetso cy’uko ‘ari mu gihe cya vuba’. Yayiherekeje amagambo avuga ko ‘afite amashyushyu menshi’.

Knowless na Producer Clement basezeraniye mu Mujyi wa Nyamata mu busitani bwegeranye na Golden Tulip Hotel ku itariki ya 7 Kanama 2016. Aba bombi basezeranyijwe na Pasiteri wigenga witwa Dr.Joshua Rusine nyuma y’uko Itorero ry’Abadiventisiti ryanze kubashyingira ku mpamvu zitandukanye.

Ubu bukwe bwavugishije abantu kuva bwatangazwa kugeza butashye, bwitabiriwe n’inshuti nke z’aba bombi n’abahanzi barimo bakorana bya hafi n’uru rugo.

Aba bombi bagiye kwibaruka nyuma y’amezi agera kuri atatu ashize barushinze. Knowless kuva yaba umugore yasohoye indirimbo imwe yise ’Ujumbe’ gusa amashusho yayo ntarajya hanze.

Knowless aherutse gushyira hanze ifoto yemeza ko atwite
Knowless na Clement biteguye kubyara imfura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .