Knowless uri mu bahanzi 11 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III yibasiwe n’uburwayi bwo guhumeka nabi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Knowless yavuze ko amaze iminsi yumva atameze neza, ko atari guhumeka neza kandi ko arwaye ibicurane no gufungana amazuru bya hato na hato.
Mu ijwi ridasohoka neza, Knowless yagize ati "Ndarwaye ariko nagiye kwa muganga. Ndwaye ibintu byo gusarara no kubura umwuka n’amagrippe no gufungana. Kwa muganga bambwiye ngo nduhuke, ngo ni umunaniro".
Knowless twavuganye ari kureba uko itorero Inganzo Ngali risanzwe rimubyinira riri gukora imyitozo y’indirimbo ze, yijeje abafana ko kuri uyu wa Gatandatu yizeye ko azaba yakize kandi ko azaririmba. Yagize ati "Nzaba mpari, nzabaririmbira ndibwira ko Imana ihari, ndizera ko ejo bizaba bimeze neza".
Mu gihe Knowless yarwara akaremba ntabashe kuririmba mu marushanwa arimo ya Primus Guma Guma Super Star III byamugabanyiriza amahirwe yo kuzegukana miliyoni 24 ahatanira kuko mu gitaramo cy’i Rubavu abagize akanama nkemurampaka bazahita bamuha zero mu gihe abandi bahanzi 10 ahatana nabo bo bazahabwa amanota nk’ibisanzwe nk’uko Mushyoma Joseph aheruka kubitangariza IGIHE.
Uretse Riderman wakomerejwe n’uburwayi kugeza n’umunsi wo kuririmbaho, abandi bahanzi barimo TMC wo muri Dream Boyz na Kamichi nabo bagiye bahura n’uburwayi ariko ntibibabuze kuririmba.



















TANGA IGITEKEREZO