00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless yegukanye Primus Guma Guma Super Star 5 (Amafoto)

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 15 August 2015 saa 11:31
Yasuwe :

Knowless Butera ni we muhanzi wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 5, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2015.

Uyu muhanzi yegukanye umwanya wa mbere bigaragara ko ari we wari ukunzwe kurusha abandi kandi aririmba abantu benshi bakagaragaza ibyishimo kurusha uko babigaragarizaga abandi bahanzi bari kurushanwa.

Uretse kuba ahize bagenzi be icyenda bari bahanganye, Knowless abaye umukobwa wa mbere mu Rwanda wegukanye iri rushanwa mu myaka itanu ishize.

Mu bitaramo bitandukanye byagiye bibera mu mpande zigize igihugu, uyu mukobwa yakomeje kuza ku isonga ku buryo byatumaga benshi bamuha amahirwe yo kuba yakwegukana iri rushanwa.

Mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n’itangazamakuru mbere y’uko irushanwa risozwa, Knowless yavugaga ko byanze bikunze umukobwa agomba kwegukana irushanwa.

Nta cyahindutse cyane ku ntonde zagiye zikorwa kuko akenshi abigaranzuraga abandi mu irushanwa niko baje imbere. Byavugwaga kandi ko Bruce Melody na Butera Knowless bayingayingana mu buhanga n’igikundiro gusa birangiye umukobwa aje ku mwanya wa mbere.

Uko bakurikiranye mu guhembwa

10.TNP
9.Rafiki
8.Paccy
7.Senderi Hit
6.Sentore Jules
5.Active
4.Bull Dogg
3.Dream Boyz
2.Bruce Melody
1.Knowless

Knowless ni we waje ku mwanya wa mbere
Knowless yahembwe miliyoni 24 na Bralirwa
TNP begukanye umwanya wa 10
Senderi Hit wari warahigiye kwegukana igikombe yabaye uwa 7
Jules Sentore yabaye uwa 6
Active yaje ku mwanya wa Gatanu
Rafiki Coga Style yaje ku mwanya wa 9
Oda Paccy yaje ku mwanya wa 8
Bull Dogg wahabwaga amahirwe na benshi yabaye uwa Kane
Hano bari basigayemo ari abahanzi batatu gusa byarangiye Knowless abahigitse
Butera yari yarakubise agatoki ku kandi ko agomba gutwara igikombe
Mu gitaramo cya nyuma, Knowless yari yabyambariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages