Butera Knowless akunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Ko Nashize’, ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika bahatanira ibihembo bya Nigerian Entertainment Awards (NEAs) umwaka wa 2016.
Yamuritse album ya Gatatu mu mwaka ushize, icyo gihe yari yayise ‘Butera’ mu guha icyubahiro no kuzirikana umubyeyi we Butera Jean Marie Vianney witabye Imana Knowless akiri muto cyane.
Knowless yabwiye IGIHE ko album ya Kane yayise ‘Queens’[abamikazi] mu rwego rwo kuzirikana ko abagore ari abanyembaraga kandi bakwiye icyubahiro. Ati “Album mperuka gusohora nayituye umubyeyi wanjye, iyi nshyashya nazirikanye abagore no kubashishikariza kwigirira icyizere.”
Yongeraho ati “Ikindi ni uko nashakaga kwerekana imvune bahura nazo, burya inyuma y’Imana haza umugore kuko afatanya nayo kurema umuntu. Mu ndirimbo nise ’Vuga Oya’ natekereje ku miruho umugore agira atwite mu gihe cy’amezi icyenda, nsanga koko akwiye icyubahiro. Umugore mufata nk’umwamikazi ukwiye kubahwa, niyo mpamvu album nayise ‘Queens’”.
Album nshya ya Knowless igizwe n’indirimbo icumi ziganjemo iziri mu rurimi rw’Igiswahili. Izi ndirimbo zose uko ari icumi zamaze gutunganywa ndetse zishyirwa kuri CD, izo ni ‘Peke Yangu’, ‘Fall In Love ft Davy Ranks’, ‘Ujumbe’, ‘Ko Nashize’, ‘Ntakuwepo’, ‘Te Amo ft Roberto’, ‘Vuga Oya’, Pesa ft Dream Boyz’, ‘Ukimpata’ ndetse na EA Queens yakoranye na A.Y wo muri Tanzania.
Yavuze ko indirimbo ‘EA Queens’ yakoranye na A.Y, batangiye kuyitunganya muri Gicurasi 2016 ubwo uyu muraperi aheruka kuza mu Rwanda. Yakorewe mu Tanzania irangirizwa mu Rwanda.
Ati “A.Y yararirimbye nanjye ndaririmba, namwoherereje ibyanjye hanyuma na we aririmbamo. Indirimbo twayikoze nyuma gato y’uko yavuye hano mu Rwanda.”
Igitaramo cyo kumurika album ya Knowless kizabera ku Karere ka Ruhango kuwa 23 Nyakanga 2016, hazaba habura icyumweru kimwe ngo habe ibirori byo gutanga inkwano mu muryango we mu muhango ukomeye uzaba ku itariki ya 31 Nyakanga 2016.
TANGA IGITEKEREZO