Safi, umuririmbyi w’imena mu itsinda rya Urban Boyz yateguye ubukwe huti huti nyuma y’iminsi mike atandukanye na Umutesi Parfine uba mu Busuwisi. Imyiteguro y’ubukwe n’ibijyanye no gutumira byakozwe mu ibanga ndetse benshi mu nshuti ze harimo na Knowless nta butumire babonye.
Ubukwe bwa Safi Madiba na Niyonizera Judith burabura iminsi mike bugataha, umuhango wo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’amategeko uteganyijwe kuwa 1 Ukwakira 2017.
Knowless yabwiye Isango na muzika ko ‘nta butumire Safi yamuhaye’, nubwo iminsi isigaye ibarirwa ku kiganza ngo ubukwe butahe, yiteguye kuba yabujyamo aramutse ahawe ikaze.
Safi na Knowless, ni abakunzi b’akashize, bakanyujijeho mu rukundo igihe kirekire nyuma baratandukana umukobwa yegukanwa na Producer Clement ndetse bamaze umwaka barushinze.
Knowless wavuze ko atarabona ubutumire bumuha ikaze muri ubu bukwe, na we ntiyatumiye uyu musore ubwo yarongorwaga ndetse icyo gihe Safi yavuze ko adashobora kubutaha atatumiwe kuko ngo ‘yari gufatwa nk’umuvumbyi kandi ntibari bemerewe kuhakandagira’.
Knowless yavuze ko ‘umukunzi wa Safi amukwiriye’ mu gihe hari bamwe bagaragaje ko badakwiranye n’andi magambo yakuruye impaka. Yagize ati “Ni umugeni umukwiriye kubera ko iyo aza kuba umugeni utamukwiriye ntabwo bari kuba bagiye kubana […] Inkono ihira igihe, igihe cye cyari kigeze, umugeni we yari uriya.”
Yongeyeho ati “Ubutumwa namugenera ni uko agiye gutangira urugendo rushya, hari byinshi azahuramo nabyo, ariko rero kuba umugabo ntabwo ari ku bwanwa gusa, azabe umugabo. Ikindi cya kabiri azabyare hungu na kobwa, ndamwifuriza ishya n’ihirwe mu rugo rwe n’umugeni we[ahita akubita agatwenge], Imana izabafashe.”
Safi yakundanye n’abakobwa batandukanye barimo Knowless banabanye mu nzu igihe kirenga amezi atandatu, nyuma yakundanye n’undi mukobwa witwa Fabiola [banagiranye amahari bapfa imodoka], ikibazo cye na Fabiola gikemutse yahise akundana na Parfine none na we barashwanye ubu agiye kurushingana n’undi mukobwa.
TANGA IGITEKEREZO