00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless yanze gusaba imbabazi ku mvugo yateje impagarara mu bukwe bwe

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 30 June 2016 saa 12:23
Yasuwe :

Butera Knowless n’umukunzi we Producer Clement bari mu myiteguro yo kurushinga bakabana nk’umugabo n’umugore nyuma y’imyaka itanu ishize bakundana mu buryo buteruye.

Knowless yatangaje IGIHE ko abazataha ubukwe bwe ari abahawe impapuro z’ubutumire gusa n’abo mu miryango yombi. Yatumiwe mu kiganiro kuri Radio Rwanda yongeye gushimangira ko abantu bose ‘batazahabwa ubutumire bwo kwitabira ubukwe kuko atari igitaramo ari kwamamaza.’

Amagambo Knowless yavuze yakuruye ibibazo no guterana amagambo gukomeye kuri Facebook ya Radio Rwanda benshi bakamushinja kwihenura no kwirata nyamara we akavuga ko ari “ubuzima bwe bwite”.

Mbere yo kugirana ikiganiro na Radio Rwanda aho yatukiwe, Knowless yari yabwiye IGIHE ko ‘ubukwe bwe ari ubuzima bwe bwite, abantu bose ntabwo bemerewe kubutaha".

Icyo gihe yagize ati “ “Ubukwe turi kubutegura kandi buzaba gusa navuga ko harimo impinduka zituma ntahita ntangaza itariki nzarushingiraho. Ikindi ni uko hari imyiteguro ndi kubanza gukora neza, hari ibikijya ku murongo ari nayo mpamvu navuga ko harimo impinduka.”

Yongeyeho ati “Nkeka ko umuntu witabira ubukwe ari uwatumiwe, ntabwo wapfa kujya ahantu utatumiwe. Abagenewe izo mpapuro bazabimenya…”

Iyi mvugo benshi bayifashe nk’ubwirasi bukomeye mu gihe Knowless n’umukunzi we Clement bavuga ko bahisemo kubikora gutya mu gukomeza kubahiriza amahame y’umuco nyarwanda mu gutegura ubukwe.

Producer Clement ati “Abamututse navuga ko bari kumuziza ubusa, biriya yabivuze mu rwego rwiza ntabwo yashakaga kwerekana ko abiraseho, ko ubukwe bwe buzaba igitangaza kurusha ubw’abandi.”

Yongeraho ati “Ubukwe turi kubutegura nyine nk’uko bisanzwe bigenda mu muryango nyarwanda, nk’uko yabivuze ntabwo ari igitaramo ngo dukore publicité mu gihugu cyose. Abantu bakwiye kumva ko ubukwe ari ubw’imiryango, n’abafana ntibahejwe rwose, ariko ntabwo twatumira igihugu cyose.”

Yavuze ko atumva impamvu Knowless akwiye gusabira imbabazi ayo magambo kuko yabivuze yabitekerejeho neza ndetse koari umuco usanzwe ubaho ko mu gutegura ubukwe ubikorana n’abo mu muryango wawe. Ati “Ntibivuze ko undi wese uzaza bazamusubiza inyuma, icyo twanze ni ugutumira bose.”

Knowless na Clement ni abakunzi b’igihe kirekire bakundanye bacenga inshuti zabo, bakihisha cyane amaso y’itangazamakuru ngo batavumburwa ko bari mu rukundo. Ubukwe bwabo buzataha muri Kanama 2016 ku munsi n’ahantu bitaramenyekana kugeza ubu.

Clement ntiyumva impamvu umukunzi we akwiye gusaba imbabazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .