Knowless yagaragaje ko gusoza kaminuza ari intambwe ikomeye ateye mu buzima ndetse ko ari umwanya wo kubwira abamukunda mu ndirimbo n’abafana be muri rusange ko agifite urundi rugendo rw’amasomo kuko yifuza no kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza(Masters).
Uyu muhanzi asoze kaminuza nyuma y’amezi agera kuri abiri ashize asezeranye na Ishimwe Clement na we umaze igihe gito arangije muri Kaminuza yigenga ya Kigali [ULK]. Producer Clement yashimiye byimazeyo umugore we Knowless ku ntambwe ateye ndetse amusaba gukomeza gukora birushijeho.
Yagize ati “Nshimiye umugore w’igikundiro nzi mu bariho bose Butera Knowless warangije kaminuza mu by’ibaruramari. Reka tubyishimire mu buryo nyabwo…”
Butera Knowless yanditse igitabo yise “The role of marketing strategies on performance of music industry in Rwanda”. Muri iki gitabo yagaragaje inzira nyazo umuhanzi yakoresha mu kwamamaza ibihangano bye n’uburyo bifasha cyane umuziki nyarwanda kurenga imbibi.
Amashuri abanza yayize ku Kacyiru mu kigo cya ESCAF, ayisumbuye ayakomereza mu Ruhango mu kigo cya APARUDE nuko aza kuyarangiriza i Nyamirambo mu ishuri rya APACE. Yize ishami rya Computer Sciences and Management. Arangije Kaminuza mu ishami rya Finance muri Kaminuza yigenga ya Kigali.
Yatangiye kuririmba abikomoye kuri nyina aho yamuherekezaga muri korali bataha agasubiramo indirimbo zose. Yabanje nawe kuririmba muri Korali yitwa Maranatha aho yaririmbanaga na Tonzi, aho akaba yarigaga mu mashuri yisumbuye.
Mu myaka igera kuri itandatu amaze aririmba by’umwuga amaze gusohora album zigera kuri eshanu, yegukanye ibihembo bikomeye mu muziki mu Rwanda ndetse muri 2016 yatoranyijwe mu bahataniye ibihembo bizwi ku rwego rwa Africa nka Kora Awards, Afrimma Awards, Nigerian Entertainment Awards (NEAs) n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO