Kuri uyu wa 12 Nzeri 2014, mu gitaramo cyari cyateguwe na MTN i Kayonza, Knowless yashimangiye ko ari mu mitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki mu Rwanda kubera ubwinshi bw’abari babucyereye baza kumureba aho aririmba.
Iki gitaramo cyari mu rwego rwo kwamamaza ibikorwa bitanduklanye bya Sosiyete y’itumanamo, MTN, cyaranzwe no kwitabirwa cyane kuko abari aho bari ku kigereranyo cy’abantu ibihumbi 10.
Producer Clement akaba umujyanama wa Knowless, yabwiye IGIHE ko Knowless ariwe muhanzi wenyine wari wateganyijwe kuririmba. Yavuze ko yashimishijwe n’umubare w’abitabiriye iki gitaramo kuko byerekanye ko umuziki wa Knowless ukunzwe cyane.
Knowless asanzwe ari umwe mu bakobwa bakora umuziki mu Rwanda bigaragaza cyane. Kuri ubu ni umwe mu bahanzi bafitanye amasezerano yo kwamamaza na MTN.


















TANGA IGITEKEREZO