Mu mpera z’icyumweru gishize Knowless Butera yasuwe n’abagore b’inshuti ze bamukorera ibirori bya nyuma byo kwitegura kwakira umwana atwite [Baby Shower] banamugenera impano zitandukanye mu gihe habura igihe gito ngo abyare.
Abazwi cyane mu Rwanda bitabiriye ibi birori harimo umuririmbyi Aline Gahongayire ndetse na Niyonshuti Ange Tricia [umugore wa Tom Close], aba bombi ni inshuti magara z’umuryango wa Knowless na Clement ndetse bakoranye bya hafi kuva batangira kwitegura ubukwe kugeza ubu.
Aline Gahongayire watewe ibyishimo bikomeye no kuba Knowless agiye kubyara, yavuze ko ‘umwana Knowless atwite ari umugisha ndetse ko binejeje’. Yanaremye agatima abagore bihebye batekereza ko bashobora kuba barabaye ingumba, yabibukije ko nta kinanira Imana’.
Yagize ati “Uwaguhaye gutwita azaguha no kubyara [...] Ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana. Imana iracyakora, nawe utegereje humura Imana iracyakora, nturi ingumba nawe uzabyara, uzaheka, uzarera, uzashyingira kuko Imana irabishoboye. Imana ihe umugisha ishimwe Butera Knowless Kabebe…”
Knowless ntahwema kugeragaza ko afite amashyushyu n’ubwuzu bwo kubona umwana atwite ndetse umugabo we Producer Clement aherutse gutangaza ko imfura yabo ari umukobwa ndetse azavuka mu gihe cya vuba.
Yagize ati “Mfite ibyishimo bikomeye kuba ngiye kwakira umwana w’umukobwa. Nahoze nifuza kubyara umukobwa. Ntabwo nahita ntangaza itariki nyabo ariko reka tuvuge ko ari vuba aha.”
Knowless na Producer Clement baritegura kubyara nyuma y’amezi atatu barushinze kuko basezeraniye mu Mujyi wa Nyamata mu busitani bwegeranye na Golden Tulip Hotel ku itariki ya 7 Kanama 2016. Isezerano ryabo na Pasiteri wigenga witwa Dr.Joshua Rusine nyuma y’uko Itorero ry’Abadiventisiti ryari ryanze kubashyingira.
TANGA IGITEKEREZO