Umwana wa Knowless na Clement bamwise ‘Ishimwe Or Butera’, kuva yavuka abamuciye iryera babarirwa ku ntoki ku mpamvu bwite z’ababyeyi be bahamya ko batekerejeho neza basanga ‘byaba ari ukuvogera uburenganzira bwe’.
Knowless yibarutse mu gitondo cyo kuwa 22 Ugushyingo 2016, hari hashize amezi atatu akoranye ubukwe na Ishimwe Clement wari usanzwe amutunganyiriza indirimbo akanamubera umujyanama mukuru mu muziki.
Uyu mugore yabwiye TNT ko mbere yo gusama ngo yahozaga mu masengesho ye icyifuzo cy’uko Imana yazamuha umwana w’umukobwa ndetse ku bw’amahirwe imfura ye ihuza n’ibyifuzo bye.
Yagize ati “Nahoze nifuza umwana w’umukobwa kandi ni byo Imana yampaye. Ntabwo nasobanura ibyishimo nagize nkimara kumenya ko nzabyara umukobwa. Ni inzozi zari zibaye impamo.”
Yongeyeho ko mu byo akora byose azirikana neza ko agomba kuzaba ‘igisubizo mu rugendo rw’icyerekezo umwana we azifuza gufata mu gihe bizaba bimufitiye inyungu. Ngo ni nako byagenze ku bamureze kuva mu bwana kugeza abaye inkumi yifatira imyanzuro’.
Nyuma y’amezi hafi atatu umwana wa Knowless avutse nta foto ye n’imwe yigeze ishyirwa ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mugore yavuze ko yafashe uyu mwanzuro ku bwo kubaha ubuzima bwite bw’umwana gusa ngo naba mukuru bazamuha uburenzira bwo kwigaragaza uko ashaka mu buryo bwiza.
Yagize ati “Ntabwo nzi icyo umukobwa wanjye azaba. Ashobora kuba yifuza kuzabaho mu buzima bwe bwite ku buryo gushyira amafoto ye hanze byaba bisobanuye ko nsuzuguye umwanzuro we. Nakenera kumenyekana nk’ababyeyi be nizeye neza ko azabona abamukurikira benshi uko azaba abyifuza.”
Knowless uherutse guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza Yigenga ya Kigali [ULK] yavuze ko mu migambi afite yifuza gukomeza amasomo y’ibindi byiciro bisigaye.
Amashuri abanza yayize ku Kacyiru mu kigo cya ESCAF, ayisumbuye ayakomereza mu Ruhango mu kigo cya APARUDE nuko aza kuyarangiriza i Nyamirambo mu ishuri rya APACE ari naho yamenyaniye na Ishimwe Clement. Icyo gihe bombi ngo baririmbanaga muri korali, Knowless yigaga mu mwaka wa kabiri naho umugabo we akiga mu wa gatanu.
Mu mashuri yisumbuye yize ishami rya Computer Sciences and Management, aherutse kurangiza Kaminuza mu ishami rya Finance muri Kaminuza yigenga ya Kigali.
TANGA IGITEKEREZO