00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless ku rutonde rw’abahanzi bahataniye ibihembo bikomeye muri Nigeria

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 17 June 2016 saa 03:31
Yasuwe :

Butera Knowless ari ku rutonde rw’abahanzi bakomeye mu cyiciro cy’abagore bahatanira ibihembo bya Nigerian Entertainment Awards (NEAs) umwaka wa 2016.

Urutonde rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Kamena 2016. Ibihembo bya Nigerian Entertainment Awards (NEAs) bihabwa ahanini abahanzi n’abateza imbere umuziki muri Nigeria.

Mu myaka icumi ishize abategura ibi bihembo bibandaga ku bahanzi baba barakoze neza muri Nigeria bagahabwa ibihembo uko umwaka utashye. Ababitegura batangaje ko bongereyemo ibyiciro bishya birimo abahanzi bo mu bindi bihugu muri Afurika mu guha ingufu no guteza imbere umuziki w’umugabane wose.

Mu byiciro byongerewemo nk’uko bigaragara ku rubuga rw’ibi bihembo, harimo African Male Artist na African Female Artist ari nacyo Knowless Butera arimo.

Knowless witegura ubukwe na Producer Clement, ari mu cyiciro kimwe n’abahanzi bakomeye muri Afurika barimo Vannessa Mdee (Tanzania), Efya (Ghana), Lira (Afurika y’Epfo), MZ Vee (Ghana), Sheebah (UG), Adiouza (Senegal) na Victoria Kimani (Kenya).

Mu mwaka wa 2015, Knowless yari yabonetse mu bahatanira Kora Awards 2016, ibihembo byagombaga gutangwa ku itariki 20 Werurwe 2016 mu Mujyi wa Windheok muri Namibia. Yari kumwe na Kayirebwa mu bahatanye, gusa ubu byimuriwe mu kindi gihugu mu gihe kitazwi.

Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 11, uyu mwaka bizatangwa kuwa 4 Nzeri 2016 mu birori bikomeye bizabera i New York City.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .