00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless arateganya gukora igitaramo cy’ubuntu ku ivuko

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 18 May 2015 saa 10:17
Yasuwe :

Butera Knowless, umwe mu bahanzi icumi bahatanira irushanwa rya PGGSS ya 5 afite gahunda ihamye yo kuzakorera igitaramo cye bwite aho avuka ahahoze hitwa Gitarama ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Ruhango.

Kuwa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2015 , mu Ruhango habereye igitaramo cya PGGSS ndetse na Knowless akaba yararirimbye, iba inshuro ye ya mbere akoreye igitaramo cya muzika ku ivuko.

Muri iki gitaramo cyabereye muri Ruhango, Knowless umwe mu bahanzi bakiriwe n’ibyishimo bikomeye ndetse ubwo yageraga ku rubyiniro imbaga y’abari baje kureba abahanzi bahatanira PGGSS5 yarahagurutse yerekana ko yari ifitiye inyota uyu mukobwa waririmbiye ku ivuko bwa mbere.

Mu kiganiro na IGIHE nyuma y’iki gitaramo, Knowless yavuze ko byamuteye ishema mu buryo bukomeye cyane kuba yarabashije kuririmbira aho avuka hari abo mu miryango akomokamo bari baje kumushyigikira.

Yagize ati “Ubundi baravuga ngo nta muhanuzi iwabo ariko njye siko byagenze, nagezeyo banshaka, ndetse berekana ko banshyigikiye mu buryo bukomeye. Navuga ko ariyo nshuro ya mbere nari ndirimbiye ku ivuko, barishimye cyane kandi wabonaga ko bafite inyota yo kubona umwana wabo yegukanye igikombe”

Yungamo ati “Nk’uko nabivugiye kuri stage, nabemereye kuzabazanira igikombe nindamuka ntsinze. Nzakizana twishimane, mbereke ko ntewe ishema n’aho mvuka”

Abo mu muryango we ba hafi bari baje gushyigikira Knowless muri iki gitaramo ni Nyirasenge n’abandi bo mu miryango se na nyina bakomokamo.

Knowless uheruka gusura abo mu muryango we mu mezi abiri ashize, yavuze ko nyuma yo kubona ko benshi banyotewe no gutaramana na we yahise afata umwanzuro wo kuzabakorera igitaramo cy’ubuntu.

Yahise ategura kuzakorera abo ku ivuko igitaramo cy'ubuntu

Ati “Ubu ndi gupanga kuzabakorera igitaramo cyanjye bwite, ndi gutegura album ya kane, ndashaka kuzajya kuyimurikira iwacu. Ku kibuga nyine twaririmbiyeho niho nzamurikira album, Imana nibinshoboza nzabashyira igikombe nabamurikire album. Bizaba ari ubuntu nta muntu nzishyuza, sinakwishyuza umuryango wanjye”

Ingabire Jeanne d’Arc mwene Jean Marie Vianney Butera na Marie Claire Uyambaje. Yavukiye mu Karere ka Ruhango kabarizwa ahahoze hitwa Gitarama ubu akaba ari Intara y’Amajyepfo, yavutse ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, avuka ari ikinege, ababyeyi be bombi bitabye Imana.

Ubwo Knowless yaririmbaga ni gutya byari byifashe mu bafana
Igitaramo cya Knowless kizabera kuri iki kibuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages