00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless ahagaze ate mu muziki nyuma yo kwibaruka?

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 16 March 2017 saa 09:10
Yasuwe :

Butera Knowless yavuze ko nyuma yo kwibaruka nta cyahindutse mu bijyanye n’imikorere ye n’imishinga itandukanye yari yarateguye gukora mu muziki.

Hashize amezi atandatu Knowless Butera akoranye ubukwe na Ishimwe Clement wari usanzwe amutunganyiriza indirimbo akanamubera umujyanama mukuru muziki binyuze muri Kina Music. Bibarutse imfura ku wa 22 Ugushyingo 2016.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na IGIHE yavuze ko kwibaruka kwe bitigeze biba ikibazo ngo bibangamire imishinga ye ijyanye na muzika cyangwa ngo bikome mu nkokora ibikorwa yateganyaga gukora.

Ati “Nta kintu urebye cyahindutse, byose ni ibisanzwe. Nagize umugisha wo kugira undi muntu mu buzima bwanjye ariko ubundi nta kindi navuga cyahindutse haba mu mikorere yanjye cyangwa njyewe uko meze. Ndacyari wa wundi usanzwe.”

Mu kuvuga uko yiyumva iyo arebye umwana aherutse kwibaruka yagize ati “Ndabyishimira cyane, ni impano y’Imana. Iyo mubonye, iyo turi guseka, iyo mbona aseka, akora utuntu tw’ubwana ndanezerwa nkashima Imana. Ni kimwe mu bintu bishobora kunezeza umuntu mu buzima kugira umwana iruhande rwe.”

Knowless yasobanuye ko nyuma yo kwibaruka yatangiye gukora kuri imwe mu mishinga y’indirimbo nshyashya n’amashusho y’izasohotse kuri album ye iheruka yise “Queens”, izi zose ngo zigomba kujya ahagaragara muri uyu mwaka wa 2017.

Ati “Album ya kane nasohoye mu mwaka ushize, ahanini indirimbo ziriho zizagenda zisohoka muri uyu mwaka, ariko bitabujije ko hazaba hari n’izindi nshyashya ziziyongeraho. Ibikorwa byo kumenyekanisha izo ndirimbo ziri kuri album iheruka bizakorwa muri uyu mwaka cyane, hari amashusho ya zimwe muri zo atarajya ahagaragara, hanyuma n’izindi ndirimbo nubundi ndi gukora za 2017.”

Uyu mugore yaherukaga gukora igitaramo cyo kumurika album ya kane cyabereye mu ka Karere ka Ruhango aho avuka, cyitabiriwe n’abakunzi b’umuziki benshi dore ko kwinjira byari byagizwe ubuntu.

Kuva uyu mwaka utangiye amaze gusohora indirimbo imwe yise ‘Ujya Unkumbura’, amashusho yayo yagiye ahagaragara mu mpera z’icyumweru gishize aho avuga ko ayitezeho kwakirwa neza kimwe n’izo yasohoye mbere yayo kuko ari umushinga yashyizeho imbaraga.

Ati “Ibirimo byose ni bishya kuko nta handi nigeze mbigaragaza mu yandi mashusho nagiye nkora, nibaza ko rero ifite umwihariko kuko ibirimo byose ari ubwa mbere bijya mu mashusho y’indirimbo yanjye.”

Knowless yanakomoje ku mushinga w’indirimbo yakoranye n’umuraperi AY ufite izina rikomeye muri Tanzania no ku mugabane wa Afurika. Yagize ati “Nta gihindutse irasohoka muri uyu mwaka tumaze kunonosora neza umushinga w’ikorwa ry’amashusho yayo, nibaza ko ari bwo izasohoka.”

Iyi ndirimbo yise ‘EA Queens’ yakoranye na A.Y, iri mu zikubiye kuri album ye iheruka, batangiye kuyitunganya muri Gicurasi 2016 ubwo uyu muraperi aheruka kuza mu Rwanda. Yakorewe mu Tanzania irangirizwa mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .