Mu kiganiro na IGIHE, uyu muhanzi uri mu bahatanira Primus Guma Guma Super Star ya 5 yemeje ko bidasubirwaho agomba guhaguruka i Kanombe saa saba zo kuri kuri uyu wa Mbere.
Ati “Ni byo ngiye kujya muri Zanzibar, gahunda injyanye nyine nta yindi ni ugushaka uburyo nanoze umuziki wanjye no gushaka uburyo nakora ibikorwa biwagura. Ni video ngiye gukorerayo y’indirimbo yanjye nshya yitwa ‘Peke yangu’
Yunzemo agira ati “Ndinjira mu kibuga cy’indege saa tanu , hanyuma duhaguruke saa saba”
Amashusho y’iyi ndirimbo azafatirwa hamwe mu bice nyaburanga byo muri Zanzibar. Azakorwa n’ikipe y’Abanyarwanda basanzwe batunganya amashusho y’indirimbo za Knowless barangajwe imbere na Producer Meddy Saleh, Producer Clement n’abandi.
By’umwihariko hari bamwe mu nzobere mu gutunganya amashusho y’indirimbo bo muri Zanzibar bazafatanya n’aba Banyarwanda kugira ngo izarusheho kugira ireme bifuza.
Knowless ati “Ndaherekezwa na Producer Meddy Saleh ndetse na Clement ariko hari abandi tuzasanga hariya bazafatanya n’ikipe njyanye na yo”
Twitter: @murungisabin



















TANGA IGITEKEREZO