Butera Knowless akunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Ko Nashize’, ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika bahatanira ibihembo bya Nigerian Entertainment Awards (NEAs) umwaka wa 2016.
Agiye gukora iki gitaramo nk’inyiturano yemereye abaturage bo mu Karere ka Ruhango ubwo yahataniraga Primus Guma Guma aherutse kwegukana. Yateguye iki gitaramo kandi mu gihe yitegura gukorana ubukwe na Producer Clement bamaze imyaka itanu bakundana.
Yagize ati “Ubushize ndi muri Guma Guma narabibemereye, ni ikintu gikomeye kuhakorera igitaramo. Bizabereka ko ndi umwe mu baturage babo, bazabona ko hari umwana ufite impano uvuka muri kariya gace.”
Igitaramo cya Knowless kizabera ku Karere ka Ruhango kuwa 23 Nyakanga 2016, hazaba habura icyumweru kimwe ngo habe ibirori byo gutanga inkwano mu muryango we mu muhango ukomeye uzaba ku itariki ya 31 Nyakanga 2016.
Knowless ari kwitegura iki gitaramo cyo kumurika album ya Kane yise ‘Queens’ abifatanyije no kwitegura ubukwe bwe buzaba ku itariki ya 7 Kanama 2016. Nyuma yo gukora ubukwe kandi arateganya kuzajya muri Nigeria mu itangwa ry’ibihembo bya Nigerian Entertainment Awards.
Ingabire Jeanne d’Arc ni mwene Jean Marie Vianney Butera na Marie Claire Uyambaje. Yavukiye mu Karere ka Ruhango kabarizwa ahahoze hitwa Gitarama ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.
Yavutse ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, avuka ari ikinege, ababyeyi be bombi bitabye Imana.
TANGA IGITEKEREZO