Mu buryo bwatunguranye, Producer Clement yambitse Knowless impeta y’urukundo [fiançailles] kuwa 26 Gicurasi 2016 anamusaba ko yazamubera umugore undi atazuyaje arabyemera.
Ubukwe bw’aba bombi buri gutegurwa mu bwiru bukomeye, imihango ibanziriza umunsi nyakuri w’ubukwe ikorwa mu bwiru bukomeye ndetse byinshi bimenyekana byamaze kurangira. Umuryango wa Producer Clement wafashe irembo mu ibanga rikomeye kuwa 26 Kamena 2016.
Imihango yo gufata irembo yabereye mu rugo rwa Rugumire Marcel ahitwa Nyarusange, muri Nyamagana, mu Karere ka Ruhango aho Knowless avuka. Uyu musaza ni we wari uhagarariye umuryango wa Butera Jean Marie Vianney [se wa Knowless] na Uyambaje Marie Claire bombi batakiriho.
Nyuma y’icyumweru kimwe umukunzi wa Knowless afashe irembo, uyu muhanzi yakorewe ibirori bikomeye bizwi nka ‘Bridal Shower’, hari inshuti ze magara, abakobwa b’inshuti za Clement n’abagore bamuha impano ziherekejwe n’impanuro zizamufasha mu gihe azaba yarushinze.
Ibirori bya ‘bridal shower’ byatangiye gukorwa mu mwaka wa 1890, bibanziriza ibirori by’umunsi w’ubukwe no kwambikana impeta. Umukobwa ahura n’inshuti ze n’abagore bakuze bakamuha impano n’inama zifasha umugore kubaka rugakomera. Ibi birori bikorwa cyane muri iki gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Australia na New Zealand.
Knowless yakorewe ibirori bya ‘Bridal Shower’ ku Cyumweru tariki ya 3 Nyakanga 2016, umuhango wabereye i Kabuga ahari inshuti z’uyu mukobwa zirimo Evelyne Umurerwa Tonzi, Tidjala Kabendera, Aline Gahongayire, Nadia, Egidie Bibio, umugore wa Tom Close n’abandi.
Itariki y’ubukwe bwa Knowless yagizwe ibanga rikomeye mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo basezerane imbere y’amategeko, umuhango uzakurikirwa no gusezerana mu rusengero.
Knowless yahamije ko ubukwe bwe na Clement butegurwa mu buryo buziguye ku mpamvu zabo bwite ndetse ngo babikoze mu rwego rwo kubikorera mu muryango ndetse ko buzatahwa n’abahawe impapuro z’ubutumire gusa.
Amagambo Knowless yavuze yafashwe nk’ubwirasi kuri benshi bamututse ibyo gupfunyika, benshi bagahuriza ku ngingo ivuga ko ‘nta kintu kidasanzwe aba bageni bagakwiye kuba bahisha abafana babo’.
Yagize ati “Ubukwe turi kubutegura kandi buzaba gusa navuga ko harimo impinduka zituma ntahita ntangaza itariki nzarushingiraho. Ikindi ni uko hari imyiteguro ndi kubanza gukora neza, hari ibikijya ku murongo ari nayo mpamvu navuga ko harimo impinduka.Nkeka ko umuntu witabira ubukwe ari uwatumiwe, ntabwo wapfa kujya ahantu utatumiwe. Abagenewe izo mpapuro bazabimenya.”
Kugeza ubu, impapuro z’ubutumire zatanzwe ku bantu bamwe bazataha ubukwe mu gihe hari ikindi gice cyiganjemo abahanzi n’abakurikirana iby’umuziki kitarazihabwa mu kwirinda akajagari no gukwirakwiza amakuru y’ubukwe bwabo.
IGIHE ifite amakuru y’impamo avuga ko ubukwe bwa Knowless na Clement buzataha kuwa 7 Kanama 2016 mu birori bikomeye bizabera mu Karere ka Bugesera mu Mujyi wa Nyamata ahitaruye Umujyi wa Kigali ari naho urugo rushya ruzatura.
Umuryango wa Knowless uzahabwa inkwano ku itariki ya 31 Nyakanga 2016, biteganyijwe ko nta gihindutse ibi birori bizabera i Kigali.
Indi nkuru wasoma: Knowless yanze gusaba imbabazi ku mvugo yateje impagarara mu bukwe bwe
TANGA IGITEKEREZO