Knowless na Clement ni amazina yagarutse cyane mu mitwe y’abantu mu Rwanda haba mu itangazamakuru, mu biganiro hagati y’abantu, ku mbuga mpuzabantu na nkoranyambaga ku bw’urukundo rwavuzwe hagati yabo kuva mu mwaka wa 2011.
Aba bombi baravuzwe karahava ndetse hari n’abaririmbyi babakomojeho mu ndirimbo nk’ikimenyetso cy’uko izina rya buri wese ryashinze imizi mu cyitwa showbiz nyarwanda.
Knowless na Clement bavuzwe ubutitsa kuva kuwa 26 Gicurasi 2016 ari nabwo umusore yapfukamye imbere y’uyu muhanzi amwambika impeta amusaba ko yamwemerera akazamubera umugore undi ntiyazuyaza mu maso y’inshuti zabo avuga ko ‘abyemeye n’umutima wose’.
Ibinyamakuru byatyaje ikaramu inkuru zirandikwa, kuva ubwo kugeza ubu Knowless na Clement ntibasiba mu itangazamakuru. Ibyabo byavugishije benshi ku itariki ya 31 Nyakanga ndetse no kuwa 7 Kanama 2016 ubwo bakoze ubukwe bakavuga ko ‘ikaze rihawe abatumiwe gusa’. Inkuru z’ubukwe bwabo ariko zongerewe ingufu na Pasiteri wigenga witwa Dr.Joshua Rusine wabasezeranyije nyuma y’uko Itorero ry’Abadiventisiti ryanze kubashyingira ku mpamvu zitandukanye.
Ubukwe bwaratashye ndetse abageni bamaze igihe gito bavuye mu kwezi kwa buki, ni ibyishimo ntagereranywa hagati yabo biturutse ku ruhurirane rw’ibyiza bagiye babona nyuma yo kurushinga.
Mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira 2016 Knowless yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri ULK. Umugabo we Ishimwe Clement yamushimiye byimazeyo agira ati “Nshimiye umugore w’igikundiro nzi mu bariho bose Butera Knowless warangije kaminuza mu by’ibaruramari. Reka tubyishimire mu buryo nyabwo…”
Biracyaza…
Nyuma y’iminsi mike acyishimira ko yasoje kaminuza, Knowless yongeye kugaragaza ko habura igihe gito ngo yibaruka imfura ye na Producer Clement. Aherutse gushyira kuri Instagram ifoto y’uburiri bw’umwana yitegura kwibaruka nk’ikimenyetso cy’uko ‘ari mu gihe cya vuba’. Yayiherekeje amagambo avuga ko ‘afite amashyushyu menshi’.
Ni ibyishimo bizaba biruta ibindi kuri Knowless ugiye kubona umwana wa mbere ndetse Producer Clement yabishimangiye mu kiganiro yagiranye na TNT avuga ko afite amatsiko menshi yo kubona umwana bagiye kwibaruka.
"Ni umukobwa"
Producer Ishimwe Clement yavuze ko umwana Knowless atwite ari umukobwa ndetse ko azavuka mu gihe cya vuba gusa ntiyatangaje itariki. Inshuti zabo zo zitangaza ko uyu mugore ashobora kwibaruka bitarenze Ugushyingo 2016.
Uyu mugabo washinze inzu itunganya umuziki ya Kina Music yavuze ko mu byifuzo bye ku Mana yahoze yifuza ko yazibaruka umukobwa none bibaye impamo.
Yagize ati “Mfite ibyishimo bikomeye kuba ngiye kwakira umwana w’umukobwa. Nahoze nifuza kubyara umukobwa. Ntabwo nahita ntangaza itariki nyabo ariko reka tuvuge ko ari vuba aha.”
TANGA IGITEKEREZO