Mu ntangiriro z’Ukwakira 2016 nibwo Knowless yamuritse igitabo yanditse asoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza. Nyuma y’igihe gito yibarutse umukobwa[ yise Ishimwe Or Butera], yitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi mu muhango wabereye ku cyicaro cya Kaminuza yigenga ULK ku Gisozi.
Uyu muhanzi asoze kaminuza nyuma y’amezi agera kuri ane ashize asezeranye na Ishimwe Clement na we warangirije muri Kaminuza yigenga ya Kigali [ULK]. Producer Clement yari yaherekeje umugore we gufata impamyabumenyi, yanamushimiye byimazeyo intambwe ateye ndetse amusaba gukomeza gukora birushijeho.
Ubwo yamurikaga igitabo yanditse asoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza, Knowless yatangaje ko agifite urundi rugendo rw’amasomo kuko yifuza no kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza(Masters).
Amashuri abanza yayize ku Kacyiru mu kigo cya ESCAF, ayisumbuye ayakomereza mu Ruhango mu kigo cya APARUDE nuko aza kuyarangiriza i Nyamirambo mu ishuri rya APACE. Yize ishami rya Computer Sciences and Management. Arangije Kaminuza mu ishami rya Finance muri Kaminuza yigenga ya Kigali.
Umwaka wa 2016 wari uw’ibyishimo kuri Butera Knowless n’umugabo we. Yatoranyijwe mu bihembo mpuzamahanga bigera muri bine, yakoze ubukwe aribaruka ndetse asoza na kaminuza. Ni ibyishimo ntagereranywa hagati yabo biturutse ku ruhurirane rw’ibyiza bagiye babona nyuma yo kurushinga.
TANGA IGITEKEREZO