Knowless yagiye mu Bwongereza aherekejwe n’umugabo we Producer Ishimwe Clement n’umwana baherutse kwibaruka witwa Ishimwe Or Butera. Knowless yavuze ko agiye kuruhukana n’umuryango we hanyuma bakazagaruka mu Rwanda gutangirana imbaraga umwaka wa 2017.
Yanditse kuri Instagram ati “Mu kiruhuko hamwe n’umuryango mbere y’uko dutangira umwaka utangaje wa 2017 […] Imana ni nziza, twahawe umugisha birenze imbibi.”
IGIHE ifite amakuru ko Knowless na Clement bazagaruka mu Rwanda mu mpera za Mutarama 2017, mu Bwongereza bazakora ubusabane n’imiryango n’inshuti bahafite batabonye umwanya wo kwifatanya na bo mu muhango wo gushyingirwa.
Knowless agiye mu kiruhuko mu Bwongereza nyuma y’igihe gito ahawe impamyabumenyi yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali kuwa 9 Ukuboza 2016. Ni cyo kiruhuko agiyemo nyuma yo gukora ubukwe byakurikiwe no kwibaruka umwana w’umukobwa.
TANGA IGITEKEREZO