00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abavumbyi bashobora guhezwa mu bukwe bwa Knowless na Clement

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 12 July 2016 saa 12:14
Yasuwe :

Ubukwe bwa Knowless na Clement butegurwa nk’ibirori bizasaranganyirizwamo umugisha upimye hagendewe ku mibare y’abazabutaha, bashyizwe ku ilisiti ndakuka bishoboke ko nta cyicaro cyateganyijwe ku bavumbyi n’abaginnyi.

Knowless n’umusore bagiye kurushingana bategura ubukwe bwabo mu bwiru bukomeye, imihango ibanziriza kwambikana impeta ikorwa mu buryo buziguye ndetse byinshi bimenyekana byamaze kurangira.

Irembo ryafashwe mu ibanga, umugeni yakorewe ibirori bya ‘Bridal Shower’ mu buryo buhishe, umusore n’abazamwambarira na bo gahunda bazikora bucece ndetse ngo inkumi zizagaragira Knowless zizwi na we ubwe mu rwego rwo gukomeza guhisha ibanga.

Impapuro z’ubutumire zamaze kujya hanze zigaragaraho Umujyi ubukwe buzaberamo wa Nyamata ariko ntibavuze inzu ibirori bizaberamo hejuru ya byose uwatumiwe asabwa kubika neza ‘invitation’ ari nacyo cyangombwa rukumbi kizinjiza abatumirwa.

Knowless na Clement ntibaratangaza urusengero bazasezeraniramo ndetse n’inzu bazasangiriramo n’inshuti bayigize ibanga. IGIHE ifite amakuru ko, bazambikana impeta kuwa 7 Kanama 2016 mu rusengero rw’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi i Nyamirambo.

Ibirori byo kwishimira isezerano ry’aba bombi bizabera muri Golden Tulip Hotel, imwe mu zigezweho mu Mujyi wa Nyamata. Abavumbyi, abaginnyi n’abazitumira muri ubu bukwe bashobora kuzagorwa no kubwinjiramo.

Invitations zatanzwe ku bantu bake mu nshuti z’aba bombi, uwahawe ubutumire wese azi neza uko gahunda z’ubukwe ziteguye n’aho buzabera gusa ngo basabwe kubigira ibanga.

Uwahawe uru rupapuro ni we uzinjira mu bukwe bwa Knowless

Knowless aherutse kuvuga ko ubukwe bwe na Clement butegurwa mu buryo buziguye ku mpamvu zabo bwite no kwirinda umuvundo. Ibi byafashwe nk’ubwirasi kuri bamwe, gusa Producer Clement ahamya ko ‘babikoze muri ubu buryo kuko atari igitaramo’

Yagize ati “Ubukwe turi kubutegura nyine nk’uko bisanzwe bigenda mu muryango nyarwanda, nk’uko yabivuze ntabwo ari igitaramo ngo dukore publicité mu gihugu cyose. Abantu bakwiye kumva ko ubukwe ari ubw’imiryango, n’abafana ntibahejwe rwose, ariko ntabwo twatumira igihugu cyose.”

Umuryango wa Knowless uzahabwa inkwano ku itariki ya 31 Nyakanga 2016 naho kwambikana impeta bibe kuwa 7 Kanama 2016.

Knowless witegura ubukwe abifatanya no gutegura igitaramo gikomeye azakorera mu Ruhango asezera abo ku ivuko kuwa 23 Nyakanga 2016 n’ikindi kinini azakorera i Kigali amurika album ya Kane yise ‘Queens’.

Ubukwe bwa Knowless na Clement buzabera i Nyamata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .