Bamwe mu bavandimwe ndetse n’abafana ba hafi ba Knowless bazwi kw’izina ry’ ‘Intwarane’ basuye umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Uwimana Mariya mu rwego rwo kumufata mu mugono aho atuye mu karere ka Karongi banamwizeza kumuhora hafi.
Uwimana yasigaranye abana batatu yabyaranye n’umutware we Sezirakuya Natanayeri wishwe mu 1994. Kuva icyo gihe uyu mubyeyi yagize uburwayi buhora bumufata buri mwaka abaturanyi be bavuga ko yaba ari amadayimoni.
Yasigaranye n’abana batatu Mutabazi John, Ndayishimiye Fideli ndetse na Mpaswenumugabo Daniel gusa nyuma aza guhura n’umusirikare mu 1995 amutera inda abyara umwana w’umukobwa witwa Mukeshimana Marie Claire.
Nubwo atamenye irengero ry’uwo musirikare, nyina w’uwo musirikare yatwaye umwana ajya kumurera kuko Mariya we atari yishiboye.
Abafashe ijambo bashimiye Knowless cyane nubwo atabashije kuboneka kubera ibindi bikorwa yari yagiyemo, ndetse banashishikariza abandi bahanzi bose ko bakigira kuri uyu mwari kubw’umutima w’urukundo agira.
Nubwo Uwimana yari arwaye cyane, ntiyabuze gushimira Knowless kubw’urukundo yagaragarije umuryango we ndetse anamubasabira umugisha ku Mana.
Umuyobozi w’umudugugu wa Birembo, Marie Gorette nawe yashimiye cyane Intwarane ndetse na Butera Knowless kubw’icyo gikorwa cy’urukundo ati “aba bana barakoze cyane, ndetse na Knowless baje bahagarariye kuko uyu mubyeyi akwiye gufashwa. Kuba bamwibutse ni ibintu bishimishije cyane kandi no kumva umwana w’umukobwa nka Knowless yibuka kuza gufasha abantu bababaye byerekana ko u Rwanda rugifite imfura pe.”
Aganira na IGIHE, Knowless yashimiye cyane umuryango w’intwarane kuko ngo bamweretse ko bafite ubutwari mu maraso.
Knowless ati “Igikorwa bakoze cyanshimishije cyane kuko banyeretse ko ubutwarane bwabo bubari mu maraso. Igikorwa cyo gufasha abababaye Imana iracyishimira cyane kandi ndabashimira ko basohoje ibyo bari bariyemeje batarindiriye ko mba mpari.”
Intwarane ni umuryango washimzwe na Bonaparte Kwizera, umwe mu bafana bakomeye ba Knowless, ubwo yazaga gushaka abandi bantu bakunda uyu muririmbyikazi ngo bafatanyirize hamwe bamube hafi ndetse bamufashe gutera imbere, ubu bakaba bamaze kugera kuri 270 biganjemo urubyiruko, abagabo ndetse n’abagore.


















TANGA IGITEKEREZO