Ndayishimiye Malik Bertrand uzwi ku izina rya Bull Dogg mu muziki, arahakana amakuru amaze iminsi amuvugwaho ko yaba yaribese bagenzi be bagize Tuff Gang agashinga itsinda rye bwite yise Home Boyz.
Mu kiganiro uyu muraperi yagiranye na IGIHE, yadutangarije ko koko iryo tsinda Home Boyz rihari ndetse arizi ariko atari we warishinze atanaribarizwamo.
Bull Dogg, asobanura ko Home Boyz, irimo umuraperi mugenzi we witwa Khalifani waje mu muziki abifashijwemo n’uyu musore ukunda kwiyita Ijisho ry’uruvu bityo akaba amuba hafi mu bikorwa bye bya muzika kugira ngo iri tsinda yashinze ritere imbere.
Bull Dogg ati, “Ntabwo nashinze itsinda ku ruhande ndacyari muri Tuff Gang. Iryo tsinda ni irya Khalifani kandi ntabwo wazana umuntu mu gakino ngo wange kumufasha , umwereka inzira agomba kunyuramo kugira ngo na we atere imbere. Khalifani ni inshuti yanjye, namuzanye mu gakino, ngomba gukomeza kumufasha”
Abakwirakwije amakuru avuga ko uyu muraperi yaba yaribese bagenzi be bagize Tuff Gang, ngo bashobora kuba barabikomoye ku kuba babona Bull Dogg akenshi ari kumwe na Khalifan na bagenzi be bo muri Home Boyz, bakaba banakorera muri studio imwe ya Infinity Records iherereye mu Biryogo.
Ati, “Khalifani aba muri Label ya Infinity, nanjye nimwo mbarizwa. Ubwo wenda ababivuga wasanga aria ho babivanye kuba batubona turi kumwe. Ibyo ntabwo ari byo bivuze ko mbarizwa muri iryo tsinda. Ndi muri Tuff Gang kandi hari byinshi mu bikorwa dufite mu minsi iri imbere”
Bull Dogg na bagenzi be bo muri Tuff Gang ngo bafite ibikorwa bikomeye bari gutegurira abafana babo harimo ibihangano by’iri tsinda ubwaryo ndetse n’ubufatanye bwo guhuriza hamwe ingufu hagati y’uyu muraperi na Green P.
Ati, “Tuff Gang turi gukora, ibikorwa birahari. Njye na Green P hari mixtape dushaka gukorana hagati yacu ndetse indirimbo zizaba ziyigize twatangiye kuzikora.”














TANGA IGITEKEREZO