Ndayishimiye Malik Bertrand umwe mu bagize itsinda rya Tough Gang uzwi nka Bull Dogg ubwo yavaga i Cyangugu na bagenzi bageze i Nyanza ahagana saa saba z’ijoro ku itariki ya 29 Ukwakira 2012 bakoze impanuka we arakomereka mu isura kandi anababara mu gatuza.
Ahagana saa cyenda z’iryo joro ni bwo bakoze impanuka itewe n’indi modoka yabateye amatara maremare bigatuma umushoferi atabona neza kubera igihu cyari kimaze kuba cyinshi bituma barenga umuhanda.
Nyuma y’aho bakoreye impanuka bageze i Nyanza baje kujyanwa mu bitaro byaho bitabwaho ariko Bull Dogg ni we wari wababaye kurusha abandi.
Jay Polly na Green P bo bagize ikibazo cyo kumva intugu zabo zitameze neza bageze i Kigali, aho batashye mu ngo zabo ariko ngo bazakomeza gukurikiranwa n’abaganga.
Bull Dogg we yasigaye arimo serum nyuma yo kugezwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Nk’uko yabitangarije IGIHE mu ijwi rito Bull Dogg avuga ko ashima Imana yabarinze iyo mpanuka kuko ntawapfuye n’ubwo we atamerewe neza ariko ngo ari koroherwa.
TANGA IGITEKEREZO