Mu mpera z’icyumweru gishize, umugore wa Bull Dogg yabyaye umwana w’umuhungu.
Kuri uyu mugoroba ubwo Bull Dogg yaganira na IGIHE kuri iyo nkuru y’umwana bungutse, yavuze ko nta byinshi yabivuga, ariko ko umwana na nyina bameze neza.
Bull Dogg ubu asigaye atuye Kimironko, aho abana n’umugore we, n’ubwo batarashyingiranwa.

Bull Dogg yamaganye amkura yavugwaga ko yaba yarashyingiwe n’umuryango ku ngufu nyuma yo gutera umukobwa inda, kandi ko bateganya gushyingirwa mu mategeko mu gihe kiri imbere bamaze kubyitegura neza, ati “Umwana turemeranwa twahisemo kubana, gusezerana nabyo bizaza nitubona ubushobozi.”
Bull Dogg ni umuraperi uzwiho guhanga akoresheje amagambo akarishye mu buryo buzimije. Yamenyekanye cyane ku ndirimbo“Umunsi w’imperuka”. Aririmba mu itsinda (crew) rya Tuff Gang ririmo abahanzi Jay Polly, Green Person na Fireman.
TANGA IGITEKEREZO