Nyuma y’iminsi mike umuraperi Bull Dogg n’umugorewe bungutse umwana, Bull Dogg aragaragaza uko yakiriye uwo mwana w’umuhungu, agasubiza na bimwe mu byo bakunze kwibaza ku rugo rwe.
Mu kiganiro Bull Dogg yagiranye na IGIHE yatangaje ko umwana yiswe Jabo Khalifa Evangelista. Ayo Khalifa ngo ni izina ry’icyarabu risobanuye ‘Umusimbura’, Evangelista bigasobanura ‘Umwigisha’.
Abifuza kumenya uko umugore wa Bull Dogg yitwa, atangaza izina rimwe Nelly.
Bull Dogg na Nelly bakaba batuye i Kimironko.

Mu kiganiro kirambuye, Bull Dogg yahakanye ko yashyingiwe ku gahato n’ababyeyi be akimara gutera Nelly inda nk’uko hari bamwe babivugaga.
IGIHE: Wakiriye ute kubyara?
Bull Dogg : Ibyo ni ibintu biba ari byiza, kuba umupapa ni ibintu bishimishije cyane. Uba ugiye mu rundi rwego, niba wabagaho ugendera ku bandi, uba ugiye gutangira kubaho noneho nawe hari abandi bakureba. Byongeye kandi umwana ni nk’umugisha nawe uba wumva ari ibyishimo, wafashije Imana kurema muri rusange.
IGIHE : Wabonye asa cyane nawe cyangwa na nyina?
Bull Dogg: Arahinduka. Uko umubyara amubona uko iminsi ihita agenda ahinduka, gusa afite inzobe nyinshi cyane ijya kumera nk’iya nyina, ariko umwana mu kwezi kumwe ntiwahita umenya ngo asa gute. Gusa sinzi cyane iby’imikurire y’abana ashobora kuzagenda ahinduka, umuntu azagenda abimenya nakura.

IGIHE: Ariko ubusanzwe mwamenyanye na nyina gute?
Bull Dogg: Twamenyanye muri 2011 mu kwezi kwa gatandatu. Twamenyaniye ahantu mu isabukuru turaganira, anyiyumvamo nanjye mwiyumvamo. Nyuma y’iminsi tugenda tuvugana kuri telefone mu gitondo, saa sita na nimugoroba umubano ugenda wiyongera kugeza ubu.
IGIHE : Murateganya kuzashyingiranwa byemewe n’amategeko?
Bull Dogg: Yego, ibyo biri mu byo duteganya.
IGIHE: Ryari?
Bull Dogg: Ibyo bizaterwa n’igihe. Urabona nk’ubu umwana aracyari mutoya, nyina aracyamwitaho nanjye ndacyari mu mashuri sindarangiza, ndacyafite byinshi byo kurangiza. Igihe tuzaba dufite umwanya wo kubitegura, ababyeyi bacu n’abandi byashimisha tukabibabwira, tukabyitegura bakanatugira inama, tuzabana.
IGIHE: Ni nka ryari ugereranyije?
Bull Dogg : Ntabwo nagereranya.
Reba ikiganiro Bull Dogg yagiranye na IGIHE
IGIHE: Mu muryango wawe babyakiriye bate bumvise ko wabyaye?
Bull Dogg: Babyakiriye neza. Mu muryango wanjye ni ukuvuga ngo data yahise atangira kwitwa sogokuru, na mama agira inyito ya nyogokuru, kandi ndumva ko atari ikintu bakwakira nabi.
IGIHE: Baje kuguhemba?
Bull Dogg: Nk’uko bigenda mu muco wa Kinyarwanda umuntu ubyaye wese iyo abyaye umuryango, abavandimwe n’inshuti baramuhemba.
Ese umwana wawe uramwifuriza kuzaba iki? Kuzaba umuhanzi nkawe?
Bull Dogg :Ibyo niwe uzabyigenera namara gukura, niwe uzahitamo niba abijyamo cyangwa se abyihorera.
IGIHE: Ni iki ukunga ku mugore wawe, mu mico ye no ku mubiri we?
Bull Dogg: Icyo nzi ni uko akunda umuryango wanjye, yubaha umuryango wanjye muri make. Ikindi yambara neza nyine, ntabwo yambara ibintu bimukoza isoni, arambara akikwiza.
Mu miterere ye cyangwa se kumubiri sinavuga iki cyangwa kiriya ariko icyo nzi mu maso yanjye ni mwiza. Kuri njyewe, kuko undi wundi ashobora kuvuga uko ashatse ariko kuri njyewe ni mwiza.

IGIHE : Ko byavugwaga ko mu muryango wawe baba baragushyingiye ku ngufu bamaze kumva ko wamuteye inda urabivugaho iki?
Bull Dogg: Ikintu kimwe rero, nta muntu wanshyingira ku ngufu ntabishatse. Ndetse n’iyo umuntu agiye gushyingirwa ashyingirwa n’uwo akunda. Sinabana n’umuntu dushyingiwe ku ngufu kandi nzi ko ejo bundi tutazabana. Na kamere yanjye uko imeze ivuga ko niba uwo muntu koko nta ngufu namushyizemo tujya kumenyana cyangwa se tujya kuba twabyarana umwana, ntabwo njyewe wanshyiramo ingufu zo kumurongora.
Bull Dogg : Wowe wazabaza ahubwo uwo wabikubwiye ndumva ari we ubizi neza akazabikubwira muri make.
IGIHE: Murakoze, Bull Dogg!
Bull Dogg: Murakoze nawe, Richard!
TANGA IGITEKEREZO