00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bull Dog aranenga umuco wo gushaka kumenyekanira ku bahanzi b’Abagande

Yanditswe na

Umutesi Gisèle

Kuya 29 August 2012 saa 08:12
Yasuwe :

Umuhanzi Bull Dog ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’IGIHE asobanura ku ndirimbo ye ‘Bihoyiki’ yanenze abajya gukorera indirimbo zabo kwa Washington mu Bugande.
Bull yavuzeko asanga icy’ingenzi ari ugutanga ubutumwa kurusha aho gukorera indirimbo. Yagize ati “Nkatwe dutanga ubutumwa ntabwo ari ngombwa ko tujya hariya. Abanyarwanda mbona bafite umuvuduko wo kujya gukorera indirimbo kwa Washington kugirango bamenyekane, nyamara ugasanga nta tandukaniro rinini ririmo”.
Twamubajije niba (…)

Twamubajije niba atarashakaga kuvuga Urban Boys kuko aribo bakoranye indirimbo na Jacky wo mu Bugande, kandi muri iyo ndirimbo yaravuze ngo “Za hit z’ingande za Jacky na Washington gusa ntizimfate”, ahakanira kure ko atari Urban Boys yavuze, kuko ngo atigeze anahingutsa iryo jambo mu ndirimbo ye, ariko yemeza ko abo bajya kuzikorera i Bugande n’ubundi baba bashaka kumenyekana binyuze ku Bagande.

Bull Dog kandi yanashimangiye ko Lick Lick yari gashabuhake, asobanura ko yari ahatse Meddy na The Ben kuko aribo bamwungukiraga.

Yavuze ko kubera injyana ya hip hop itari igikunzwe byatumye abaraperi abaheza mu gikari, nyamara aribo batumye amenyekana kuko aribo yakoreye mbere, arabyirengagiza afata Meddy na The Ben aba aribo azamura kugira ngo batazamucika kandi aribo bamwinjiriza kuko injyana ya Rnb ariyo yari ikunzwe.

Avuga ko rero ari abo bamusubizaga inyuma ari n’abamuhigaga mu buryo butandukanye, bihoye ubusa kuko batamuhagaritse.

Bull Dog ni umuhanzi ukunda gukoresha amagambo azimije mu ndirimbo ze, kandi arimo ubutumwa ariko kuburyo abantu bose batapfa guhita basobanukirwa, akaba ariyo mpamvu agerageza gusobanura indirimbo ze.

Bull Dog yadutangarije ko Imana nibishaka mu mpera z’uyu mwaka azamurika album ye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .