Kuwa Gatandatu tariki 11 Nyakanga 2015 nibwo abahanzi 10 bari muri PGGSS 5 bataramiye abakunzi babo mu buryo bw’umwimerere (Live) ariko ibyo Bull Dogg yakoreye i Nyamirambo byabaye amateka yasigaye mu mitwe n’imitima ya benshi.
Nyuma y’abahanzi 8 bari bamaze gushimisha abafana, Bull Dogg yahamagawe ku mwanya wa cyenda maze ibintu bihita bihindura isura abasimbuka barasimbuka, abazamura amaboko n’imipira barabikora ndetse n’ibindi byinshi byagaragaje urukundo bafitiye uyu muraperi.

Mu ndirimbo ‘Cinema’ na ‘Nyiringoma’, Bull Dogg yagaragaje ko ashyigikiwe ndetse ko yishimiwe cyane kurusha bagenzi dore ko yaririmbanaga n’abafana kuva mu ntangiriro kugeza ku musozo w’indirimbo.
Si ibyo gusa kuko abafana ba Hip Hop bageragaho bakaririmba izina rya Bull Dogg bamwereka ko bamwishimiye.
Bull Dogg wagaragaje ibyishimo ku rubyiniro nawe ntiyatengushye abafana be ndetse mu ijambo rye yabashimiye kubw’ urukundo bamugaragarije abasaba gukomeza kumushyigikira kugeza yegukanye igikombe.
Yagize ati “Nyamirambo ndabashimiye cyane ku rukundo mungaragarije, sinababwira ngo tuzasubira kuko hano ni mu rugo ariko Imana nibishaka tuzongera gusa mukomeze kunshyigikira kugeza igikombe ngitwaye.”
Bull Dogg ni umwe mu bahanzi bahagaze neza kuva irushanwa ryatangira kuko asa nk’uri mu kibuga cya Hip Hop wenyine mu irushanwa bituma abiyumvamo iyi njyana bose ari we barangamira ndetse bakanamushyigikira.
Mu irushanwa rya PGGSS riri kuba ku nshuro ya Gatanu ahanganye na TNP, Active, Senderi, Oda Paccy, Jules Sentore, Dream Boyz, Knowless,Rafiki na Bruce Melody.
Kuri ubu hasigaye ibitaramo bitatu birimo icyo bazakorera I Musanze, Rubavu na Kigali ari nacyo cya nyuma.
Kuri iyi nshuro, uzatsinda azahabwa igihembo cya miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO