Umuraperi Bull Dogg wihaye izina rishya rya ‘Kemosabe’ yunze mu ry’itsinda rya Loni rishinzwe kugenzura igerwaho ry’Intego z’Ikinyagihumbi (MDGs), avuga imyato gahunda za Leta y’u Rwanda mu kuzahura uburezi.
Bull Dogg yize indimi n’ubuvanganzo mu mashuri yisumbuye kuri ubu wiga uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Uburezi(mucyahoze ari KIE), nk’umunyeshuri wa kaminuza ahamya neza ko hari impinduka zikomeye uburezi bw’u Rwanda bwagezeho biturutse ahanini kuri gahunda nshya leta igenda ishiriraho Abanyarwanda.
Uyu muraperi avuga ko igipimo cy’ubwiyongere bw’injijuke mu Rwanda cyazamutse bityo ukeneye kubipima akwiye kurebera ku muvuduko w’iterambere ry’igihugu haba mu ikoranabuhanga, ubucuruzi, ubuvuzi no mu zindi nzego bityo akaba asanga nta terambere igihugu icyo ari cyo cyose cyageraho kidafite abaturage bafite ubumenyi.
Yunze mu rya Loni ashima gahunda y’uburezi kuri bose
Uyu muhanzi ukunda kwiyita Budha yashimye gahunda z’ikinyagihumbi (MDGs), u Rwanda rwiyemeje guharanira uburezi budaheza, intego rwashimiwe ubwo harebwaga aho ibihugu bigeze bishyira mu bikorwa iyi ntego.

Ati “Hagiye habaho impinduka zikomeye mu burezi duhereye mu mashuri yo hasi, abanyeshuri mu mashuri abanza bafite za mudasobwa. Iriya gahunda y’amashuri y’uburezi bw’imyaka icyenda ni nziza cyane kuko itanga ubumenyi bw’ibanze ku bana b’u Rwanda nta n’umwe uhejwe mu gihe kera higaga abana bishoboye gusa. No hejuru muri za kaminuza usangamo impinduka nziza.”
Iyi gahunda y’uburezi kuri bose yashyizwe mu bikorwa bitewe n’ibyo Perezida Paul Kagame yari yemereye Abanyarwanda ubwo yiyamamazaga mu mwaka wa 2010 ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’umukandida wa FPR Inkotanyi. Iyi gahunda kandi yari ije yunganira indi yari yaratangijwe ndetse igashyirwa mu bikorwa, yemereraga abanyeshuri biga mu cyiciro rusange kwigira ubuntu.

Mu mwaka wa 2008 hatangijwe gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda, yakurikiwe n’iy’imyaka 12. Kimwe mu byari bigamijwe ni ugushyigikira gahunda yo kugeza uburezi budaheza kuri bose, nta wuvuye mu ishuri kubera ibibazo bitandukanye birimo ubukene.
Icyo gihe umubare w’abigaga amashuri yisumbuye warazamutse kubera ko abana babashije kwiga bataha iwabo ndetse byoroheye n’ababyeyi ku bibazo by’amikoro.
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abanyeshuri 46,236 bakoze ikizamini cya Leta muri 2014, biyongereyeho 15,183 bikomoka mu mfura za 12YBE bingana na 49% ugereranyije n’umwaka ushize aho abakoze bari 31,106.
Aravuga imyato Leta yahurije hamwe kaminuza
Nk’umunyeshuri wiga muri kaminuza, arashimira Leta y’u Rwanda yahurije hamwe kaminuza zose za Leta, kuri we asanga bizafasha mu guha abanyeshuri ubumenyi ku rwego rumwe ndetse bikaborohereza mu guhuza no gusangira ireme ry’ibyo bigishwa.

Ati “Ntekereza ko kuba kaminuza za Leta zarahurije hamwe, bizajya byoroshya byinshi mu gutegura intenganyanyigisho muri izi kaminuza. Nta kaminuza ifite umwihariko wayo, zose zigomba kuba zifite umurongo umwe ku buryo uramutse uhuye n’umunyeshuri wo mu yindi kaminuza mwahuza ubumenyi mu buryo bworoshye kuko muba muhuriye kuri byinshi mu masomo mwahawe.”
Ahorana impungenge za kibyeyi
Kemosabe wahoze yitwa Bull Dogg ni umubyeyi ufite umugore n’umwana umwe witwa Jabo Khalifa Evangelista. Ahamya ko kuba umubyeyi ari umuraperi nta ngaruka mbi bigira ku burere aha umwana we.

Nk’abandi babyeyi bose, Bull Dogg ahorana icyikango cy’uko umwana we ashobora kuba yazakura akajya mu ngeso mbi nko kuba yakura akazahinduka umutinganyi cyangwa indi mico mibi idakwiye kuranga Umunyarwanda.
Bull Dogg mushya uherutse kwiha izina rya Kemosabe yakomeje ashimangira ko usibye gahunda nziza zishyirwa mu burezi, u Rwanda muri rusange ruri ku muvuduko ushimishije mu iterambere.

Bull Dogg yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2008 ubwo yasohoraga indirimbo "Umunsi w’Imperuka" igakundwa cyane ,nyuma yasohoye iyitwa “Imfubyi” yaririmbanye na The Ben irakundwa bikomeye kuva ubwo Bull Dogg ashinga imizi muri Hip Hop mu Rwanda.
Reba ikiganiro IGIHE TV yagiranye na Bull Dogg:
TANGA IGITEKEREZO