Uyu muraperi wiyita ‘Rwagakoco’ avuga ko mu nshuro ebyiri zabanje yitabira Primus Guma Guma Super Star ngo ntiyigeze yiyumvisha mu mutwe we ko ashobora gutwara miliyoni 24 Bralirwa igenera umuhanzi wa mbere. Ahanini yashingiraga ku mbaraga n’ubushobozi yabonaga muri bagenzi be yagiye ahatana na bo ngo kuko bamurushaga ingufu no gushyigikirwa kumurusha.
Kuri iyi nshuro, Bull Dogg avuga ko ari we ukwiye kwegukana irushanwa ndetse ko nta muhanzi n’umwe bahanganye abona umuteye ubwoba.
Ati “Mu myaka yatambutse nabaga mbanganye n’abahanzi bakomeye cyane. Muribuka muri 2012 guhangana na ba King James, Riderman, Urban Boyz, Jay Polly n’abandi, byari bikomeye cyane. Bari abahanzi nanjye nabonaga ko hari ukuntu bandusha, nari ntariyumvamo ko natarwa igikombe ariko iyi nshuro urabona ko mpagaze neza”
Bull Dogg yizeye ko ubufatanye bw’abaraperi bo mu Rwanda buzamutiza umurindi agashyigikirwa kurusha abandi ngo kuko ahanini abafana ba Hip Hop batajya barobanura. Kuba ari we muraperi wenyine uri mu irushanwa ngo yizeye kuzatizwa ingufu kurusha abandi bahanzi.
Ati “Mu bandi bahanzi usanga abafana hari ukuntu bironda ariko twebwe abaraperi turahuza cyane. N’urugero usanga nk’abafana ba Tuff Gang bashyigikiye Riderman ahantu runaka yaririmbiye hatari umuraperi wo muri Tuff Gang, ugasanga n’abafana ba Riderman wenda barafana Jay Polly mu gitaramo runaka kubera ko ari we muraperi uhari wenyine.”

Asoza agira ati “ Harimo ubufatanye, nta beef, biriya mwumvaga ngo Bull Dogg afitanye ikibazo na Pfla byarashize turi umwe, abavugaga ngo mfitanye beef na Riderman nabyo byarashize. Abaraperi bo mu Rwanda dufite ubumwe kandi buzanshyigikira. Na Tuff Gang yose izanshyigikira ndabyizeye neza”
Kuri iyi nshuro Bull Dogg ahanganye n’abahanzi 9 barimo Rafiki, TNP, Paccy, Bruce Melody, Dream Boyz, Jules Sentore, Knowless, Senderi na Active.
TANGA IGITEKEREZO