00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bull Dogg yasohoye amashusho y’indirimbo yibanda ku basore bisize mukorogo

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 7 March 2017 saa 08:37
Yasuwe :

Ndayishimiye Malik Bertrand [Bull Dogg] yasohoye amashusho y’indirimbo yumvikanisha ko atangazwa cyane n’abasore bitukuza, asobanura ko nta we agamije kwibasira ndetse ko ari uburenganzira bwa buri wese.

Bull Dogg usigaye wiyita Kemosabe yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2008 ubwo yasohoraga indirimbo "Umunsi w’Imperuka" igakundwa cyane ,nyuma yasohoye iyitwa “Imfubyi” yaririmbanye na The Ben irakundwa bikomeye kuva ubwo Bull Dogg ashinga imizi muri Hip Hop mu Rwanda.

Mu ndirimbo ye nshya yise ‘Méchamment’ agaruka cyane ku byavugishije abantu mu mwaka wa 2016, avugamo Miss Mutesi Jolly akanavuga ku basore basigaye baradukanye umuco wo kwitukuza ibintu ubusanzwe bitamenyerewe mu Rwanda.

Ku mukarago wa karindwi w’iyi ndirimbo Bull Dogg yungamo agira ati “abakoboyi bigize inzobe, baje ku kantu[inzoga] bava ku mitobe”, arongera akagira ati “iby’abahanzi na mukorogo niyo topic[ngingo] igezweho mu Biryogo”.

Indirimbo ikijya hanze benshi bayihuje n’umwuka mubi wari umaze iminsi hagati ye na Jay Polly gusa we agasobanura ko nta muntu n’umwe yashakaga kwibasira anasaba ko abantu bayumva uko yayiririmbye ntibagoreke ubutumwa bwe.

Bull Dogg avuga ko ateganya gukora imishinga myinshi mu mwaka wa 2017

Uretse Bull Dogg waririmbye yibaza ku basore bitukuza, hari umuhanzi wo mu Burundi witwa B Face uherutse gusohora indirimbo yibasira abantu bitukuje by’umwihariko uyu yavuze Jay Polly mu buryo bweruye ‘amushinja ko yihinduje uruhu ashaka kwisanisha n’Abanyaburayi’.

Muri iyo ndirimbo yise La différence, B Face agira ati “Kuba umu-black ni ama-chance ya hatari, ni igiki cyatumye uhitamo guhindura umubiri ugasa n’Abanyaburaya utavuka n’i Kigali?”

Jay Polly mu gusubiza iby’uyu murundi amushinja yavuze ko ‘kwitukuza ari yo mvugo isigaye ikoreshwa muri iyi minsi mu gushaka guca intege abantu bamwe no kubasiga icyasha’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .