00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bull Dogg yasobanuye imvano n’inkomoko y’izina rye

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 4 June 2015 saa 10:15
Yasuwe :

Amaze kuba ubukombe mu kwandika no gukora Hip Hop, akiyita icyogere, ingabo y’igikwerere mu bakora iyi njyana mu Rwanda.

Si umuhanzi mushya ahubwo ni inzu y’ibitabo kuri benshi mu bakunda umuziki we bamuzi ku mazina aruta ay’ishoka dore ko aye akabakaba 50.

Ndayishimiye Bertrand niyo mazina yiswe n’ababyeyi akibona izuba mu 1988. Muri 2008 yahinduye inyito y’uruhu yagombaga kujya garagaramo imbere y’abafana yiha izina ‘Bull Dogg’ ari naryo yasobanuyeho byinshi mu kiganiro yagiranye na IGIHE.

Bull Dogg yavuze ko ari izina akunda yishimira ndetse yubaha kuko n’izina yahawe n’abanyeshuri b’inshuti ze za hafi yiganye na bo mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Andereya , izi nshuti ze azifata nk’abiru babitse menshi mu mabanga ye.

Yagize ati, “Izina Bull Dogg naryiswe n’abanyeshuri twiganaga i Nyamirambo muri St Andre, barinyise ahanini kubera ijwi ryanjye ukuntu rimeze bahoraga bavuga ngo [I sound like a Bull Dogg](mvuga nka Bull Dogg)”.

“Kuva ubwo batangiye kujya barimpamagara nanjye nkumva ntacyo rintwaye, ntangiye gukora umuziki ndakomeza ndarikoresha numva ni ryiza kandi ndaryishimiye”.

Nubwo atari ryo zina ryonyine afite, izina Bull Dogg riri mu mazina akunda cyane dore ko ariryo ryacengeye mu mitima y’Abanyarwanda kurusha andi yose akoresha mu muziki.

Ati, “Mfite amazina menshi kandi ayo mazina yose ni ayanjye, niyo bampamagaye mpita menya ko ari njyewe. Amwe nyahabwa n’abafana, andi nkayiyita ngendeye ku ishusho mbona muri icyo kintu niyitiriye ntabwo nakwemeza ko ari aya mazina gusa mfite ariko Bull Dogg ndarikunda cyane”.

Bull Dogg ni umwe mu bahanzi bamaze guca agahigo mu kugira amzina menshi kandi yose ugasanga afite ubusobanuro bitandukanye n’abahanzi biyitirira amazina ntibabashe no kuyasobanura.

Amwe mu mazina Bull Dogg akoresha mu muziki harimo:

1. Bull Dogg
2. Old Skull
3. Jisho ry’uruvu
4. Natorious
5. Boudha
6. El Patrone
7. Semwiza
8. Sembyariyimana
9. Bibero bikingiye abarwayi
10. Cyamakara cy’i Bwanamukari
11. Gati gaterwa ipasi komotse ku ndege y’umuzungu
12. Commandant de haut altude
13. Tout près de Jesus
14. Slow motion
15. Hardcore
16. Heavyweight MC
17. Bad boy
18. Badman
19. Motherboard
20. Data Base
21. The Viper
22. Undertaker
23. Mibambwe Mutabazi maboko
24. The story teller
25. Gutchie Gutchie Pipe
26. Hot cluk’s body boy
27. Sex Machine
28. El Maestro
29. El Diablo
30. El Classico
31. Stunna
32.Butcher
33.Staline
34.Mibambwe wa 5 Rwagakoco
35.Cyambarantama cya Ntabwoba
36.Cyogere cy’ingoma ya Rwoga
37.Ngoma ya Sacyega
38.Nkoma ya Nkondogoro
39.Augusto Pinochet
40.The Scrudge of God(Umuhannyi wa Nyir’ibiremwa)
41.Magic Malik
42.Killing Machine
43.Hood Product
44.Double G
45.Rwagakoco
46.Kemosabe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .