Bull Dogg agiye gukorana na Touch Records nyuma yo kuva muri Infinity naho yari amazemo imyaka ibiri. Yabwiye IGIHE ko aho agiye yizeye kuzahabona umusaruro wisumbuye ku wo yakuye muri Infinity.
Ati “Igihe cyose burya umuntu aba yifuza iterambere, aho ngiye nzabona umusaruro mwiza wisumbuye ku wo nabonye aho nakoreraga […] Ndi Bull Dogg mushya sinkiri wa wundi wa kera wenda abantu bari bazi nk’umuraperi gusa udafite icyerekezo, nzi icyo nshaka…”
Avuga ko yavuye muri Infinity nta kibazo na gito afitanye n’ubuyobozi bwayo, ngo yahisemo Touch Records arangamiye inyunzu azabona zirenze ku byo yagezeho.

Ati “Umukobwa akundana n’umusore wamurambagije, nta kibazo mfitanye na Infinity, aho ngiye na bo bampisemo nk’umuntu uzabyara umusaruro, niyo mpamvu ahanini nemeye kujyayo nanjye.”
Mu mwaka wa 2016, Bull Dogg ngo arashaka kwagura umuziki we akagira izina rikomeye.
Muri Touch Records asanzemo umuraperi mugenzi we Diplomat. Jay Polly wayibarizwagamo asa n’uwayivuyemo bucece kubera ibibazo byavuzwe hagati ye n’ubuyobozi bwayo. Iyi label kandi iravugwamo ibibazo bikomeye birimo kwirukana abakozi bayo barimo uwari ushinzwe ubucuruzi n’amasoko, Producer Fazzo wakoraga indirimbo n’ibindi.

Bull Dogg yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2008 ubwo yasohoraga indirimbo "Umunsi w’Imperuka" igakundwa cyane ,nyuma yasohoye iyitwa “Imfubyi” yaririmbanye na The Ben irakundwa bikomeye kuva ubwo Bull Dogg ashinga imizi muri Hip Hop mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO