Ndayishimiye Malik Bertrand uzwi cyane nka Bull Dogg mu muziki yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Nk’umusaza’.
Bull Dogg ashyize hanze aya mashusho mu gihe we na bagenzi be bagize itsinda rya Tuff Gang bahugiye ku gutunganya album yabo ya kabiri izajya hanze mu minsi iri imbere. Uyu muraperi ku giti cye ngo afite ibikorwa byinshi bya muzika ahishiye abafana bityo akazakomeza kubibagezaho.

Nyuma y’amashusho ya ‘Nk’umusaza’, Bull Dogg agiye guhita ashyira hanze indi ndirimbo nshya na yo izahita itangira gukorerwa amashusho.
‘Nk’umusaza’ yakorewe muri Touch Records mu buryo bw’amajwi, amashusho atunganywa na Producer Mariva.
REBA NK’UMUSAZA YA BULL DOGG HANO:
TANGA IGITEKEREZO