00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bull Dogg yaririmbye yibaza ku basore bitukuza anakomoza kuri Mutesi Jolly

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 6 February 2017 saa 11:49
Yasuwe :

Umuraperi Ndayishimiye Malik Bertland [Bull Dogg] avuga ko atangazwa cyane n’abasore bitukuza, biri no mu byatumye akora indirimbo ye nshya abyibazaho.

Bulldogg yamenyekanye bwa mbere mu itsinda rya Tuff Gang yahoze ahuriyemo na Green P, Fireman, Jay Polly, na P Fla wasezerewe mbere y’uko bose batandukana burundu.

Hashize iminsi Bull Dogg asohoye indirimbo nshya yise ‘Méchamment’ ikomoza ku buryo yinjiye mu mwaka wa 2017, imigabo n’imigambi ye, ibyavuzwe cyane mu mwaka ushize n’ibyo yifuza muri uyu mushya.

Mu mukarago wa karindwi w’iyi ndirimbo Bull Dogg yungamo agira ati “abakoboyi bigize inzobe, baje ku kantu[inzoga] bava ku mitobe”, arongera akagira ati “iby’abahanzi na mukorogo niyo topic[ngingo] igezweho mu Biryogo”.

Bamwe mu bumvise iyi ndirimbo bagiye bibaza icyatumye agaruka ku basore bitukuza, hari abari batangiye kubihuza n’ibyagiye bivugwa ku muraperi Jay Polly [bahoze baririmbana binavugwa ko na we yitukuje] bavuga ko ashobora kuba yashatse kumushotora.

Bull Dogg yabwiye IGIHE ko mu gukora iyi ndirimbo yise ‘Méchamment’ nta muntu n’umwe yashakaga kwibasira anasaba ko abantu bayumva uko yayiririmbye, yasobanuye birambuye bimwe mu byo yagiye aririmba byibajijweho n’abayumvise.

Uyu muraperi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda yagize ati “Mu byo navuze ntabwo nigeze mvugamo izina Jay Polly [...] Ibyo navuze muri rusange ni uko icyo kintu kiriho, nta n’ubwo ari we gusa, sinzi niba na we yaba yarabikoze.”

Yavuze ko ibintu byo kwitukuza abifata nk’ibitangaje ndetse akibaza ibanga ririmo ku babikora aho agira ati “Icyo kintu cyamaze kuba kinini cyane, cyashyuhije urubyiruko mu mitwe. Njye numva ari ibintu bitangaje, nanjye mba meze nk’uri kwibaza nti ‘Ni irihe banga riri mu kwitukuza?’ Hari benshi wabaga usanzwe uzi ari umuntu usanzwe, nyuma ukazamubona yahindutse, arisiga mukorogo. Ubwo nanjye ndibaza ibanga ribirimo, sindarimenya neza.”

Yakomeje ati “Igikorwa cyo kwitukuza ku rubyiruko njyewe mbona ko ari uburenganzira bw’umuntu, aba afite uburenganzira bwo gukora icyo ashatse ku mubiri we cyangwa se mu buzima bwe, gipfa kuba kitabangamira amategeko y’igihugu cyangwa se ubusugire bw’undi mugenzi wawe, ariko ku ruhande rwanjye cyangwa nko mu muco wacu wa Kinyarwanda numva ko umugabo iyo afite ubugabo bwe yagakwiye kumva ko yihagije, kera biriya twabibonaga cyane mu baturanyi bo muri Congo, rero birantangaza, sinumva ukuntu umuntu w’umugabo ahindura uruhu rwe kugirango abe mwiza kurushaho, sindamenya neza impamvu babikora ariko sintekereza ko umugore yagukunda kubera ko witukuje kuruta uko wazana ibikorwa by’ingirakamaro.”

Bulldogg ahakana ko mu magambo yavuzw atigeze ashaka kwibasira Jay Polly bahoze baririmba mu itsinda rimwe nyuma rikaza gusenyuka biturutse ku bwumvikane bucye bwari hagati ya bamwe mu bari barigize.

Mu ndirimbo ‘Méchament’, Bulldogg anagaruka ku gikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda, asaba ngo ‘ababishinzwe baduhe Miss ajye gusimbura Mutesi Jolly’.

Bull Dogg yabwiye IGIHE ko ari umwe mu bantu bakurikirana igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda, agakunda cyane uburyo gisigaye cyitabirwa n’abakobwa bagaragaza ibitekerezo bizima byagira akamaro mu gukomeza kubaka igihugu.

Ati “Nkunda igikorwa cya Miss Rwanda, muri make impamvu nkikunda ni uko muri iki gihe umukobwa asigaye atorwa atari ukuvuga ngo ni mwiza gusa, ahubwo usigaye ureba ugasanga uwatowe ari mwiza kandi anafite ibitekerezo byiza byakubaka igihugu, iyo niyo mpamvu numva nshyigikiye icyo gikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda. Ni ukuvuga ngo nanjye ndi muri ‘HeForShe’”.

Yongeraho ati “Nakurikiranye ibyo Miss Mutesi Jolly yakoze nsanga ari byiza cyane ku buryo niba ananiwe cyangwa se igihe kigeze, bamusimbure kuko na we yakoze byinshi, haze abandi turebe amaraso mashya [...] haba hakenewe uzana ibitekerezo bishya kandi bigeza igihugu ku iterambere. Ni muri ubwo buryo rero navuze ko yashakirwa umusimbura na we tukareba igishya azana nk’ibyo Mutesi Jolly yadukoreye.”

Bull Dogg yaririmbye akomoza ku basore bitukuza

Bull Dogg ni umwe mu baraperi bagiye badukana imvugo zihariye mu bakorera umuziki mu Rwanda, yatangiye kumenyekana ubwo yasohoraga indirimbo yise ‘Umunsi w’Imperuka’ yongeraho iyitwa ‘Imfubyi’ yakoranye na The Ben.

Uko imyaka yagiye ihita uyu muraperi yagiye ahindura uburyo yakoragamo umuziki, ahindura injyana ya Hip Hop ya kera yakoraga ayihuza n’izigezweho muri iki gihe biri no mu bituma ari n’umwe mu bakomeza kugendana n’abaririmba izindi njyana mu muvuduko.

Bull Dogg avuga ko amashusho y’indirimbo ‘Méchament’ azaba yagiye ahagaragara bitarenze mu gihe cy’ibyumweru bitatu biri imbere, ikazakurikirwa n’indi mishinga ari gutegura yitezeho kuzagira umwaka wa 2017 uwihariye ku muziki we.

Bull Dogg na The Ben bafatanyije kuririmba Imfubyi mu gitaramo yakoreye i Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .