Mu kiganiro na Bull Dogg, yasobanuye ko ubu burwayi bwe bwamufashe ahagana ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2015, yabanje gufata ibinini bivura umutwe anagerageza gukora siporo ngo arebe ko bishira ariko biranga.
Mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki ya 18 Gicurasi yagiye kwivuza basanga arwaye ibicurani bivanze na malaria.

Yagize ati “Ndarwaye, ndwaye ibicurani ku buryo numva umutwe uremereye cyane. Ndumva havanzemo malaria kuko ndi gutitira cyane, ingufu na zo zagabanutse. Ntabwo nabasha gukora repetitions ndumva nta ngufu. Nabaye nzihagaritse, ningarura intege nzongera nkomezanye n’abandi”
Bull Dogg ahuye n’ubu burwayi mu gihe abandi bahanzi bari gukora imyitozo bitegura igitaramo cya Roadshow ya PGGSS ya 5 kizabera mu Karere ka Muhanga kuwa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2015.

Nubwo arwaye, uyu muraperi ngo aracyafite gahunda n’umuhate wo gukora cyane akazegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatanu.

TANGA IGITEKEREZO