‘Beef’ [ihangana rikunze kuranga abanyamuziki], aho usanga abahanzi bahigana ubutwari babinyujije mu ndirimbo rimwe na rimwe bagatukana cyangwa bakabwirana amagambo y’urukozasoni ahanini buri wese ashaka kwerekana ko arusha mugenzi we abafana, igikundiro cyangwa ubuhanga.
Bull Dogg ni umwe mu bahanzi bagiye barangwa no n’ihangana hagati ye na bagenzi be abinyujije mu ndirimbo. Kuri ubu akishimira ko urwego agezeho yarenze icyiciro cyo guhangana na bagenzi be ahubwo icyo ashyize imbere ari ugucuruza umuziki ufite icyo umariye Abanyarwanda.
Aganira na IGIHE yagize ati “Icyiciro cyo gukora indirimbo za Beef narakirenze, ntekereza ko kenshi umuntu abikoreshwa n’ubwana ariko uko igihe kigenda gishira ugira uburambe mu kazi bishira ukamenya icyo gukora.

Kuri Bull Dogg ngo Beef ihabanye n’umuco nyarwanda ndetse ko abahanzi bose bagakwiriye guyicikaho bagakora indirimbo zifitiye sosiyete akamaro.
Ati “Beef nsanga ihabanye n’umuco nyarwanda kuko irangwa n’imvugo itari nziza ugasanga amagambo uririmbye yitiriwe abahanzi bose kandi bidakwiye, umuco wa beef ukwiriye gucika burundu tukarangwa no kuririmba indirimbo zirimo ubutumwa bwubaka ndetse butanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu”.

Yagiriye inama abahanzi bato bifuza gutera imbere avuga ko iterambere ryose riva mu gukora cyane kandi wihangane ndetse ugahora wizeye Imana kuko ariyo itanga byose.
TANGA IGITEKEREZO