Ndayishimiye Malik Bertrand umenyerewe nka Bull Dogg yavutse tariki ya 16/09/1988. Ni umuraperi ukora injyana ya Hip-Hop y’umwihariko wa Old School-ishuri rya kera.
Aririmba mu itsinda rya Tuff Gang, aho ari kumwe na Jay Polly, Fireman na Green P (murmuna wa The Ben).
Amaze kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star inshuro ebyiri.
Tora Bull Dogg wandika 2 wohereze kuri 43 43
Amateka ya Bull Dogg
Bull Dogg yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2008 ubwo yasohoraga indirimbo "Umunsi w’Imperuka" igakundwa cyane bitewe no gukoresha amagambo bita ‘slang’ amenyerewe ku banyamerika.
Nyuma yasohoranye iyitwa “Imfubyi” yaririmbanye na The Ben irakundwa cyane ndetse irakinwa ku maradio atandukanye haba mu Mujyi wa Kigali ndetse na hanze yawo.
Amashuri makuru, Bulldogg yayatangiriye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu bijyanye n’Ubuvanganzo ariko ntiyaharangiza. Yaje gukomereza muri KIE.
Bull Dogg yagiye akundirwa ubutumwa aririmba mu bihangano bye bivuga ahanini ku buzima bw’ukuri urubyiruko ruhura nabwo.
Mu 2012, Bull Dogg yahimbye indirimbo irimo iyitwa "Bye Bye Nyakatsi" n’izindi zagiye zikundwa cyane ahanini bitewe n’uko zivuga kuri gahunda ya Leta yo kurwanya nyakatsi no ku buzima busanzwe bw’abanyagihugu.
Bull Dogg yagiye agaragaraho kuvuga amagambo yerekana uko abona ibintu n’uko atekereza ku biri kuba mu muziki nyarwanda, aho yakunze kunenga akarengane n’ubusumbane bubaho mu bahanzi.
Yaririmbanye n’abahanzi benshi bakunzwe mu Rwanda barimo Bruce Melody, Riderman n’abandi.
Kuri ubu Bull Dogg afite umwana witwa Jabo Khalifa Evangelista yabyaranye n’umukunzi we witwa Nelly.
Kanda hano usome inkuru zose zanditswe kuri Bull Dogg, Amafoto ye, n’indirimbo ze nshyashya
TANGA IGITEKEREZO