Nyuma y’imyaka ine Bull Dogg na Pfla badacana uwaka ahanini kubera amakimbirane yavutse hagati yabo kubera ibibazo byavutse muri Tuff Gang bakiri batanu, bahuriye mu ndirimbo nk’ikimenyetso kigaragaza ko nta gatotsi kakigaragara mu mubano wabo bombi.
Nubwo Pfla atariyunga na Tuff Gang yahoze abarizwamo, we na mugenzi we Bull Dogg bavuga ko nta kibazo na gito bagifitanye ndetse bakaba batangiye imishinga ikomeye bagiye kujya bahurizamo imbaraga haba mu ndirimbo, mu buzima busanzwe no mu kwiteza imbere.
Mu kiganiro Bull Dogg yagiranye na IGIHE, yasobanuye ko yafashe umwanzuro wo gukorana na Pfla indirimbo bise ‘Party’ nyuma y’uko bari bamaze igihe gito biyunze bakiyemeza gukomeza ubucuti bahoze bafitanye mbere yo guhurira muri Tuff Gang no mu gihe bamaze bahuriye muri iri tsinda.
Bull Dogg ati “Ibibazo byari byaravutse hagati yacu njye na Pfla byaturutse ku byo tutumvikanagaho nka Tuff Gang. Ubusanzwe Pfla yari inshuti yanjye, yari umuvandimwe, yari inshuti magara gusa ubwo twabaga muri Tuff Gang hajemo utubazo bituma njye na we dushwana. Ubu byarakemutse hagati yacu ibintu ni amahoro.”

Uyu muraperi usigaye wiyita Kemosabe ahamya ko we na mugenzi we Pfla baranduye urwango bimika ubufatanye no gutezanya imbere hagati yabo.
Ati “ Erega nubwo washwana n’umuntu ntabwo amaherezo muba mugomba kuzabana mutavugana, murebana nabi, oya igihe kiragera bikarangira. Njye na Pfla ibintu byasubiye ku murongo, nyuma y’iyi ndirimbo twakoranye hari n’indi mishinga dufitanye”

Ku ruhande rwa Pfla, ahamya ko mu itsinda yahozemo rya Tuff Gang yiyumva cyane muri Bull Dogg ndetse ngo na we amufata nk’inshuti ye ikomeye mu muziki. Na mbere y’uko bahurira muri Tuff Gang, Ndayishimiye Bertrand (Bull Dogg) na Hakizimana Amani(Pfla) ngo bari inshuti zikomeye.
Ati “Uwahinduye Tuff Gang iyo mubona kuri ubu, itagikora za ngoma abafana ngo baryoherwe na mwe muramuzi. Njye niyumva muri Bertrand kandi ni umuraperi mwiza. N’abandi bo muri Tuff Gang barakora ariko burya usanga harimo cya kirayi kiboze kigenda cyica ibintu. Ni nayo mpamvu mubona ko byinshi byapfuye”
Mu myaka igera kuri ine ishize Pfla avuye muri Tuff Gang, ni ubwa mbere akoranye indirimbo n’umwe mu bahanzi basigaye muri iri tsinda. Ngo hari izindi ndirimbo aba bombi bagiye gushyira hanze bafatanyije.
Umva indirimbo Pfla yahuriyemo na Bull Dogg:
TANGA IGITEKEREZO